AFC/M23/MRDP-Twirwaneho iburira ingabo za RDC n’iz’u Burundi guhagarika ibitero
Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP-Twirwaneho), rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yasabye ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’iz’u Burundi guhagarika byihuse ibikorwa byo kugaba ibitero muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, aho yihanangirije ubutegetsi bwa Kinshasa n’ingabo zabwo, avuga ko niba bakomeje imigambi y’ibitero bazahura n’ingaruka zikomeye.
“AFC/M23/MRDP irihanangiriza Félix Tshisekedi ku bitero by’ingabo ze zifatanyije n’abajenosideri. Mushotora AFC/M23/MRDP kandi ifite ubushobozi bwo kubasenya by’ako kanya. Nibutabireka muzabona igisubizo vuba,” niko yabitangaje.
Ingabo zoherejwe muri Fizi, Uvira na Mwenga
Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko nubwo ingabo za RDC, iza Wazalendo, iza FDLR ndetse n’iz’u Burundi zikomeje kwerekeza ku bwinshi mu misozi yo mu turere twa Fizi, Uvira na Mwenga, ngo AFC/M23/MRDP iri maso kandi ifite ubushobozi bwo kwirwanaho.
Avuga ko ibyo bikorwa ari byo byarenze ku masezerano y’agahenge, cyane ko Leta ya Kinshasa yanze kurekura imfungwa 700 zirimo abanyamuryango b’iri huriro n’abashinjwaga kuba abambari baryo. Izo mfungwa ngo zagarutsweho mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 19 Nyakanga 2025, aho impande zombi zari zabyumvikanyeho.
“Si twe twarenze ku masezerano”
Mu butumwa bwe, Corneille Nangaa yamenyesheje Leta ya Qatar, Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’abandi bafatanyabikorwa mu mahoro, ko atari AFC/M23/MRDP-Twirwaneho irenga ku masezerano, ahubwo ari ubutegetsi bwa Kinshasa bwibagiwe ibyo bwiyemeje.
Yagize ati: “Twubahirije ibyo twasinye, ariko leta ya Kinshasa yo ntiyabikoze. Noneho ikaba yohereza ingabo nyinshi mu karere, ibyo byose bigaragaza ko ari yo ibangamira inzira y’amahoro,”
Umwuka urimo ubushyamirane
Ibi bisabwe bije mu gihe umwuka w’ubushyamirane ukomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa RDC, aho abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bakomeje kugaragaza impungenge z’uko intambara ishobora gusubukurwa mu buryo bukaze, mu gihe nta bwumvikane buhamye buragerwaho hagati ya Leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro.