DRC: Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba yakatiwe imyaka 3 y’imirimo y’agahato
Urukiko rw’Ikirenga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwakatiye Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, igihano cy’imyaka itatu y’imirimo y’agahato nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta.
Uru rukiko kandi rwamuhannye kumara imyaka itanu atemerewe gutora cyangwa kwiyamamaza mu matora, ndetse runamubuza kugira akazi na kamwe ka leta cyangwa mu bigo biyishamikiyeho akora.
Mutamba yahamijwe kunyereza miliyoni 19 z’amadolari zari zigenewe kubaka gereza i Kisangani. Urukiko rwategetse ko ayo mafaranga agomba gusubizwa, kimwe no kwishyura ikiguzi cy’urubanza.
“Urukiko rw’Ikirenga rugaragaza ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta cyakozwe n’uregwa Constant Mutamba cyemejwe. Ahamwe n’igihano cy’imyaka itatu y’imirimo y’agahato, kumara imyaka itanu atemerewe gutora cyangwa kwiyamamaza, no kubuzwa inshingano zose za leta cyangwa iz’abafatanyabikorwa bayo. Ategetswe kandi gusubiza miliyoni 19 z’amadolari no kwishyura ikiguzi cy’urubanza,” ni ko byasomwe n’umucamanza mukuru Jacques Kabasele.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Mutamba ahabwa imyaka 10 y’imirimo y’agahato, akanamburwa uburenganzira bwa politiki. Ariko urukiko rwahisemo kumugabanyiriza ibihano.
Mutamba yakomeje guhakana ibyaha aregwa, ariko urukiko rwagaragaje ko yagamije “kungukira mu kinyoma sosiyete Zion Construction no kunyereza umutungo mu buryo butubahirije amategeko.”
Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Mutamba yaherekejwe n’inzego z’umutekano za Polisi ya Congo asohorwa mu cyumba cy’urukiko.
—