Pasiteri yambitse impeta umupfakazi ari mu muhango wo gushyingura umugabo we
Mu gihugu cya Afurika y’Epfo haravugwa inkuru idasanzwe y’umupasiteri wagaragaje igikorwa cyatunguranye, ubwo yambikaga impeta umugore wari umaze gupfusha umugabo we, bikabera imbere y’imbaga y’abari bitabiriye umuhango wo kumushyingura.
Uyu mupasiteri, wari uyoboye umuhango wo gushyingura, yahagurutse mu gihe cyari kigenewe amagambo y’ihumure maze asaba uwo mugore wari uhuze n’agahinda ko kubura umugabo, ko yamwemera nk’umugabo mushya. Mu buryo bwatunguye benshi, yahise anamwambika impeta ku mva y’uwo mugabo bari bagiye gushyingura.
Abitabiriye uwo muhango bavuga ko iki gikorwa cyabashenguye bamwe, abandi kikabatera kumwenyura bitewe n’uko batari biteze ko ibintu nk’ibi bishobora kuba mu gihe nk’icyo.
Umugore, n’ubwo yari akiri mu bihe bigoye byo kubura uwo bashakanye, yemeye ako kanya kwambara impeta. Abari bahari bavuga ko byari ibintu bitangaje ariko kandi bigaragaza uburyo ubuzima bushobora guhindura isura mu buryo butunguranye.
Iyi nkuru ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, benshi bayigarukaho mu buryo butandukanye: bamwe bavuga ko ari agasuzuguro ku mugabo witabye Imana, mu gihe abandi bavuga ko bishobora kuba byari “ubutumwa bw’Imana” cyangwa umwanzuro w’ineza hagati y’uwo mugore n’umupasiteri.