Abakinnyi ba Arsenal y’abagore Cate McCabe, Caitlon Foord na Laila Cordina basuye u Rwanda
Cate McCabe, Caitlon Foord na Laila Cordina
Kigali, Rwanda – Nyakanga 2025
Abakinnyi ba Arsenal Women Basuye u Rwanda mu Rwego rw’Ubufatanye bwa “Visit Rwanda” igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Arsenal.
Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Arsenal bwatangiye mu 2018, bukaba bwaragize runini uruhare mu guteza imbere isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga aho ibiva mu bukererugendo byiyongereye cyane.
Arsenal Women, kimwe na Arsenal y’abagabo, bambara ijambo Visit Rwanda ku maboko y’imyenda yabo nk’igice cy’ubukangurambaga.
Kuva muri 2018 u Rwanda rwibanze k’ubukerarugendo bushingiye ku bantu b’ibyamamare (celebrity tourism), rwongera icyizere n’ubushake bwo gusura u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Ubu buryo bwatangiranye n’ikipe ya Arsenal ikina mu kiciro cya mbere cya shampiyona mu Bwongereza, amasezerano abanza amaze kurangira bumvikanye kuyavugurura.
Nyuma yo kubona ko ubu buryo bukora ndetse n’ubukerarugendo buri gutera imbere byihuse, leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB yasinyanye amasezerano nk’aya y’ubufatanye muri gahunda ya Visit Rwanda n’andi makipe atatu yo mu bihugu bitandukanye by’iburayi ariyo Paris Saint Germain yo mu bufaransa, Bayern Munich yo mu budage na Atlético Madrid yo muri Espagne.
Mu masezerano RDB igirana n’aya makipe haba harimo no guteza imbere ibikorerwa cyangwa ibikomoka mu Rwanda aho usanga nk’ikawa n’icyayi by’u Rwanda binywebwa ku bibuga n’amaguriro y’izi kipe ndetse n’izindi gahunda zitandukanye.
Mu ruzinduko bari kugirira mu Rwanda, abakinnyi batatu bakinira Arsenal y’Abagore hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo n’umuco w’u Rwanda ndetse no gushimangira ubufatanye impande zombi zasinyiye mu masezerano, uru ruzinduko kandi ruri no mu rwego rw’ibiruhuko dore ko amarushanwa amaze iminsi mike arangiye bityo aba bakinnyi bakaba bari kwiyitaho ngo bazagaruke batyaye bongere kureba ko bafatanya na bagenzi babo kwisubiza igikombe cya champions league y’Abagore baherutse gitwara yewe babe banegukana ibindi bikombe bazahamganira.
Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ubufatanye mu kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze muri siporo, umuco, no gusura ibyiza nyaburanga.
Abakinnyi bitabiriye uru ruzinduko barimo:
Katie McCabe – Kapiteni wa Irlande akaba n’umwe mu nkingi za mwamba za Arsenal Women.
Laila Codina– Umwe mu nkingi za mwamba zafashije Arsenal Women kweguka champions league y’abagore i burayi baherutse gutwara muri Gicurasi aho batsinze FC Barcelone kuri final.
Caitlin Foord – Umunya-Australia ukina mu busatirizi bwa Arsenal Women n’ikipe y’igihugu.
Aba bakinnyi barateganya gusura ahantu hatandukanye aho bazasobanurirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ibyiza nyaburanga byinshi birutatse harimo:
Ingoro z’Umuco n’Amateka (nk’Ingoro y’Inteko y’Umuco n’Ubuhanzi n’Ingoro y’Amateka y’imibereho y’abanyarwanda iherereye i Huye),
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho bazasura ingagi. Si ibyo gusa kandi kuko hateganywa n’ibikorwa by’ubusabane n’urubyiruko, birimo amarushanwa ya ruhago na gahunda z’imyidagaduro zateguwe na Rwanda Development Board (RDB) n’abafatanyabikorwa bayo.
Bamwe muri aba bakinnyi si ubwa mbere basuye u Rwanda kuko muri 2022 hari bane babaye aba mbere mu gusura u Rwanda aribo Jen Beattie, Caitlin Foord, Katie McCabe na Jordan Nobbs.
Katie McCabe yagize ati:
“Ni iby’agaciro gakomeye kuri twe gusura igihugu cyiza nk’u Rwanda. Twakiriwe neza, twasobanuriwe amateka arimo gukomera ku muco n’iterambere ridashingiye ku kwiyibagiza ibyabaye.”
Uru ruzinduko kandi rugiye kuba umwanya mwiza wo kuganira ku guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore muri Afurika no gukomeza ubukerarugendo bufite intego. Mu nama yihariye yahuje aba bakinnyi n’abayobozi mu nzego z’uburezi, siporo n’umuco, hemejwe ko Arsenal izakomeza gutanga ubufasha mu buryo bw’imyitozo, amahugurwa n’ibikoresho ku bakobwa bakinira amakipe y’abagore mu Rwanda.
Visit Rwanda, nk’umuterankunga mukuru wa Arsenal mu bijyanye n’ubukerarugendo, ikomeje kuba urubuga ruhuza siporo, ubukerarugendo n’iterambere ry’igihugu.

