Umuhanzi w’icyamamare w’Umurundikazi wanavukiye muri icyo gihugu cy’u Burundi, Khadja Nin, yasubije abamunenze nyuma y’uko atangaje ko yahisemo u Rwanda nk’igihugu azasazirizamo mu mahoro.
Ibi yabigarutseho nyuma yo kwitabira ibirori byo Kwita Izina 2025 bisanzwe biba buri mwaka mu Rwanda, aho yise ingagi izina “Garuka”. Nyuma yaho, bamwe mu Barundi bavuze ko batishimiye amagambo ye, bavuga ko kuba yarahisemo u Rwanda aho guhitamo u Burundi bwamubyaye bitumvikana neza.
Khadja Nin ariko yabasubije binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko afite uburenganzira ku buzima bwe no guhitamo aho aturiza.
Yagize ati:
“Bisa n’aho kuva ejo, hari amajwi yatangiye kuvuga ku cyemezo cyanjye cyo kurangiriza ubuzima bwanjye mu mahoro mu Rwanda. Ese koko u Rwanda ni rwo kibazo? Navuye mu Burundi mfite imyaka 16, hashize imyaka 50. Nyuma nabaye mu Bubiligi imyaka hafi 20, mu Bwami bwa Monaco imyaka 30, n’indi 10 nyimara muri Mali. Icyo gihe nta wigeze abivugaho, kuki noneho ubu?”
Yakomeje agaragaza ko aho yagiye hose yahoranaga igihugu cye mu mutima, akagihagararira ku rwego mpuzamahanga. Ati:
“Nacyerekanye ku Isi yose n’agaciro gakomeye, kandi nkirwanirira nshyizemo imbaraga zanjye zose. Ubu mfite imyaka 66, imyaka umuntu aba ashaka gutuza no kugira amahoro. Ndabikwiriye.”
Uyu muhanzi w’icyamamare yasoje asaba abamucira urubanza kwibanda ku bikorwa byateza imbere u Burundi n’imiryango yabo aho guhora mu magambo amunenga.
Khadja Nin ni umwe mu bahanzi b’icyubahiro ku mugabane wa Afurika, wamamaye cyane mu njyana ya Afro-jazz, akaba yaranabaye umunyabigwi ku ruhando mpuzamahanga.