“Gukorana na bo ntibivuze ko tugomba kubazwa ibyaha byabo” FARDC yasobanuye imikoranire yayo na Wazalendo
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko nubwo gikorana n’inyeshyamba za Wazalendo mu mirwano ikomeje mu Burasirazuba bw’igihugu, nta bubasha gifite bwo kuzigenzura. FARDC ivuga ko izi nyeshyamba zahawe intwaro na Perezida Félix Tshisekedi, ndetse ko ari abasivili biyise abajenerali.
Maj. Gen. Sylvain Ekenge, umuvugizi w’igisirikare cya Congo, yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025. Yagize ati:
“Kuba dukorana na Wazalendo ntibivuze ko tugomba kubarwaho ibyaha byabo. FARDC ntabwo iyobora cyangwa igenzura ibyo bakora.”
Ibi bisubizo bije nyuma y’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye ishinje FARDC gufatanya na Wazalendo mu bikorwa byo gufata abagore ku ngufu, kwica no gusahura muri Kivu y’Amajyaruguru no mu Majyepfo. Gen. Ekenge yahakanye ibyo birego, avuga ko ari ugusebya igisirikare cya Congo.
Amakimbirane hagati ya FARDC na Wazalendo
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Wazalendo bamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo kohereza Brig. Gen. Gasita Olivier mu mujyi wa Uvira. Bamushinja kuba “umugambanyi wumunyarwanda” no kugira uruhare mu ifatwa rya Bukavu.
Gasita, uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, yanashinjwe n’aba barwanyi kwica bamwe muri bo ubwo yari akuriye ibikorwa bya gisirikare i Kindu mu ntara ya Maniema. Wazalendo bavuga ko atifuzwa muri Uvira kuko batamwizeye, ndetse bakemeza ko ari hafi y’umutwe wa AFC/M23/MRDP uri mu nkengero z’uyu mujyi.
FARDC irengera Gasita
Umuvugizi wa FARDC, Gen. Ekenge, yavuze ko igisirikare cy’igihugu gishyigikiye Gasita byimazeyo. Yagize ati:
“Ubutegetsi bw’i Kinshasa buzi neza ko Gen. Gasita ari umusirikare ukunda igihugu kandi udahinduka. Iyo biba bitari byo, inzego z’umutekano ziba zaramushyize ku ruhande.”