Umupira w’amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wongeye kwerekana ubukana bwawo butagira urugero, ubwo ikipe y’igihugu ya RDC leopards yatsindwaga ibitego 3 kuri 2 n’ikipe y’igihugu ya Senegali, izwi nka Intare z’i Teranga (Les Lions de la Teranga”), mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Ikipe y’Igihugu ya Kongo yari yabumbatiye icyizere mu gice cya mbere, aho Cédric Bakambu yatsindinze igitego cyabahaye amahirwe yo kujya imbere. Ariko mu gice cya kabiri, abakinnyi b’i Dakar bahinduye umukino batsinda ibitego bitatu, byahindutse inkota ibarasa ku mutima imbere y’abafana barenga ibihumbi mirongo inani bari buzuye Stade des Martyrs kuva mu gitondo ubwo bazaga gutegereza isaha nyirizina umukino uraberaho.
Nyuma y’umukino, agahinda kabyaye imvururu. Abafana bamwe barakaye bashwanyaguza intebe, habaho imirwano mu marembo ya stade, ndetse humvikana n’urusaku rw’amasasu rwateye ubwoba n’impagarara. Igipolisi cyasabwe kwinjira hagati mu rwego rwo kugarura ituze, ariko ibikoresho byinshi byari byamaze kwangirika.
Ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri X, ubutumwa bwa @bana_mboka_243 ukoresha uru rubuga bwakwirakwijwe cyane. Ubutumwa bugira buti:
“Umupira w’amaguru ushobora gutera ibyishimo bikomeye, ariko nanone ukavamo agahinda gaseseka! Nyuma y’intsinzi y’Abasenegali, bamwe mu bafana bacu bagaragaje agahinda mu buryo bukabije kuri Stade des Martyrs. Twumva intimba, ariko tugomba gukomeza gushyigikira ikipe yacu. Dutere imbere twese hamwe, twubake ejo hazaza heza ha ruhago yacu.”
Iyi nyandiko yari iherekejwe n’amashusho agaragaza umugore mu marira, maze ishyirwaho hashtags z’amagambo ashishikariza ubumwe n’ubwitange nka #Ubumwe, #UmutimaWimikino, #CongoNaSenegali. Mu masaha make gusa, ubutumwa bwari bumaze gusakara hose, bugaragaza ko Abanyekongo benshi bahuriye ku cyifuzo cyo kwamagana urugomo mu mikino.
Ku ruhande rw’imikino, gutsindwa kwa Kongo kwabashyize mu mwanya utoroshye mu itsinda rya kabiri. Bisobanuye ko kugira ngo bagere ku rwego rwo gukina igikombe cy’Isi cya 2026 cyizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique, basabwa gutsinda imikino isigaye nta n’umwe basize inyuma.
Umutoza mukuru Sébastien Desabre yagize ati:
“Twabanje kuyobora umukino, ariko Senegali yakoresheje intege nke zacu. Tugomba kwikosora no kongera imbaraga.”
Abasesenguzi b’imikino baributsa ko aya makosa atagomba gusubirwamo. Basaba ko hashyirwaho uburyo bwo gusobanurira abafana iby’ingenzi by’umutuzo, hakiyongeraho ingamba z’umutekano zihamye kugira ngo imikino ikomeze kuba isoko y’ubumwe, aho kuba urubuga rw’imvururu.
Icyizere cy’Abaleopards kiracyariho: bazagira amahirwe yo kwisubiraho mu mikino iri imbere, bafite abafana babo nk’inkingi ariko abafana bagomba kugaragaza urukundo mu buryo bw’amahoro no mu mwuka nyawo w’imikino.