Congo: Abaturage Baravuga Ko Tshisekedi Yabarenze, Basaba Impinduka
Bamwe mu baturage benshi biganjemo urubyiruko bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babinyujije ku mbugankoranyambaga baravuga ko batakibona u Rwanda nk’ikibazo cyabo cy’ingenzi, ahubwo bakemeza ko ikibazo nyamukuru ari imiyoborere ya Perezida Félix Tshisekedi. Bamushinja gusigasira ruswa, gusesagura umutungo no kutabasha gukemura ibibazo by’ubukene, ibura ry’amashanyarazi, amazi meza ndetse n’ubuzima bubi bw’abaturage.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko Leta yakoresheje arenga miliyoni 300 z’amadolari mu mushinga wa gari ya moshi, gusa iyo gari ya moshi ikaba yari ishaje cyane kuko yari okaziyo yatangiye gukoreshwa mu myaka ya 1940 kuko ku rugendo rwayo rw’umunsi wa mbere yahise inakora impanuka yangirika burundu, ibintu benshi bafata nk’isesagura ridashobora kwihanganirwa mu gihe abaturage bakomeza kubura serivisi shingiro. Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ibi ari ikimenyetso cy’uko umutungo wa rubanda ukoreshwa mu nyungu za politiki aho gufasha abaturage.
Nubwo Congo izwiho ubutunzi bwinshi bwa zahabu, cobalt na coltan, abaturage benshi baracyari mu bukene bukabije. Raporo zitandukanye zerekana ko abarenga 70% babaho munsi y’umupaka w’ubukene mpuzamahanga. Ibura ry’amazi meza, amashanyarazi n’ubuvuzi bwizewe bikomeje kuba ikibazo gikomeye, bigatuma indwara zica abaturage benshi zidafatiwe ingamba.
Mu burasirazuba bw’igihugu, intambara n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage. Nubwo Tshisekedi yari yiyemeje kugarura amahoro, imirwano iracyakomeje, bigaragaza intege nke za Leta mu gucunga umutekano no guhosha amakimbirane.
Imyigaragambyo no kugaragaza ibyifuzo ku mbuga nkoranyambaga byahindutse ibintu bisanzwe, aho abaturage basaba ko habaho impinduka zifatika. Bamwe barasaba ko Tshisekedi yegura, abandi bakavuga ko nibura Leta igomba gushyira imbere gahunda yo guhashya ruswa no gushora imari mu bikorwa remezo byihutirwa. Hari video yasakaye cyane ku mbugankoranyambaga byumwihariko tiktok, aho urubyiruko rwagaragaza byinshi mu bitekerezo byavuzwe haruguru, ariko bafite n’idarapo rya RDC umwe muri bo ari kuribyiniraho. Mu mvugo zabo byose babishinjaga banabibaza Felix Tchiseked perezida w’iki gihugu.
Abaturage ba Congo bavuga ko ikibazo cyabo kitagituruka ku baturanyi nk’uko babibwiwe kenshi na politik yabo, ahubwo gishingiye ku miyoborere yananiwe kubaha ibisubizo. Mu gihe igihugu gifite umutungo mwinshi udasanzwe, icyizere cy’abaturage kuri Leta kiracyakomeje gusenyuka, ndetse amajwi asaba impinduka ariyongera umunsi ku wundi.