UBUGINGO BWA AFURIKA
Baravuga ngo ntibari bazi ko Afurika ifite umwuka, ko ishobora kurira, kurakara, cyangwa se kwishima. Nyamara buri gicu gitwikira Kivu, buri mukungugu ugaragara mu butayu bwa Sahara, buri rusaku rw’inyoni zo mu mashyamba ya Kongo, buri rugero rw’umuyaga uhuha ku nkombe za Zanzibar – byose ni ubugingo bwa Afurika, ubugingo bwapfukiranwe imyaka n’imyaka, ariko butigeze buzima.
Nubwo amateka yanditswe na ba nyirabayazana b’ihonyabwoko, ibihugu by’i Burengerazuba, n’inyigisho zashimangiye ko Afurika ari isoko y’ubukene, ubumenyi buke n’inyamaswa, hari ukundi ibintu byabaye. Hari uko ubugingo bwayo bwapfukiranwe, ariko kandi hari n’uko bushobora kongera kuvuka.
Iyi nkuru iragaruka ku rugendo rw’inkomoko, kurengerwa no kubyuka bundi bushya kw’uyu mugabane. Mu maso y’umuntu usanzwe, ni ubutaka. Ariko mu maso y’uyumva, ni ubugingo.
Habayeho igihe Afurika itari “Afurika”. Yari inguni y’isi yiswe amazina atandukanye bitewe n’abo bayikandagiyemo. Kuri bamwe, yari Alkebulan, bisobanura “ubutaka bw’abatware”. Ku bandi, yari Nyina w’ubuzima, aho isi yose yavomye.
Mu Rwanda rwo hambere, abakurambere bicazaga abana mu ijoro bakababwira iby’amateka, igitabo cyanditswe n’umutima aho kuba ku mpapuro. Mu Misiri ya kera, ibuye ryanditseho uko inyenyeri zitembera, uko umwuka w’ubuzima uhindagurika, ryabaye ishuri ry’isi yose. Mu Buganda, Ghana, Mali, Zimbabwe na Etiyopiya, habayeho ingoma zari zifite ibitekerezo byagutse, ubucuruzi bwagutse, n’ubumenyi bwimbitse – byose byari isoko y’ubugingo.
Ubugingo bwa Afurika bwari mu ndirimbo zaririmbwaga mu gitondo, mu mihango y’ubukwe no mu gushyingura, mu bushyinguro bw’abami n’abapfakazi. Ni ubugingo bwari mu mukamo w’inka, mu mbyino z’abaZulu, mu njyana ya kora, mu bimenyetso bya Kiswahili, no mu gusoma icyayi mu busitani bwa Maghreb.
Nyamara, ubwo ibihangange by’isi byatangiraga gusahura, ntabwo basahuye ubutaka gusa. Basahuye ubugingo. Bakuyeho imizi y’indangagaciro, ishema, n’ukwemera kw’Abanyafurika ku buzima.
Ubukoloni ntibwaje ari imihoro n’amasasu gusa. Bwaje n’imvugo, inyigisho, amagambo meza ariko yica. Bavugaga iterambere ariko bashyiraho ubucakara, bavugaga ukwemera ariko bashyiraho kwibagirwa.
Muri Afurika yose, amashuri yigishije ko amateka atangira ubwo abazungu bayigeragamo. Indangagaciro zaho zabaye ibyaha. Umugore wambaraga ibisanzwe yiswe indaya, umuhungu wavugaga igiswayile mu ruhame yafatwaga nk’utarize wumuswa. Ubwiza bw’uruhu rw’umukara bwari ubusembwa, ubwenge bwa kinyafurika bwitwa ubupfubyi.
Muri Kongo, abana baratwarwaga bagakorera amasosiyete y’iburayi amabuye y’agaciro batari bazi n’icyo akoreshwa. Muri Afurika y’Epfo, Abirabura babuzwa kwinjira ahantu kubera ibara ry’uruhu. Muri Afurika y’ibiyaga bigari, za Repubulika zakubiswe n’inzangano zarazwe n’abakoroni. Mu misigiti no mu nsengero, inyigisho zabaye inkota yacaga ubumenyi bw’inkomoko.
Ibi byose byaje bizimya ubugingo, bikabuvuyanga, bikabuhindura igikoresho. Afurika ntiyabaye igice cy’isi, yabaye urugendo rw’inkovu.
Nyamara, nk’uko igiti cyumye kigarura amababi iyo imvura iguye, ubugingo bwa Afurika bwatangiye kongera kwitsa imitima. Ibyo bavuze ko bitazashoboka, byatangiye gukorwa. Ibyo bashegeshe, byatangiye gusanwa.
Hirya no hino ku mugabane, hari impinja zivuka zitagendera ku nkovu za kera. Hari abahanzi baririmba mu ndimi za gakondo, abanyabugeni basiga amarangi y’umwimerere, abanyamakuru bahindura amateka. Hari abiga amateka ya ba Sundiata Keita, ya Makeda, ya Shaka Zulu, ya Mutesa, ntibayige nk’amateka ya kera, ahubwo nk’umusemburo w’ejo hazaza.
Muri Kigali, hari ikigo gitanga amasomo y’ikoranabuhanga mu Kinyarwanda. Muri Dakar, hari uruganda rukora mudasobwa zitagombera internet kugira ngo zitange ubumenyi. Muri Nairobi, hari amashuri yigisha abana guhanga imizingo y’umuco wabo mu bucuruzi bugezweho.
Ikoranabuhanga ryabaye imboni nshya y’uyu mugabane. Nyamara, si iryo gusa. Hari n’irindi koranabuhanga ridashobora kwibwa cyangwa kugurwa: ubushishozi bw’umuco.
Ubugingo bwa Afurika ntibuvugwa gusa n’abaririmba cyangwa abarwanya. Buvugwa n’iyo umubyeyi w’Umunyafurika yicaye akabwira umwana we inkomoko ye. Buvugwa iyo umukobwa yambara ikanzu ya kinyafurika kandi akayigendana ishema. Buvugwa iyo umusore afata inanga akayicuranga akavuga amagambo agira ati “Ndi Umunyafurika, sinshaka kwifata nk’undi.”
Buvugwa n’abaganga bavanga ubuvuzi bugezweho n’ubwa gakondo, n’abigisha bavanze philosophy ya Platoni n’iya Ubuntu. Buvugwa n’abarimu bigisha amateka atari gusa ay’ubucakara, ahubwo y’icyubahiro.
Ubugingo bwa Afurika ni ubumwe. Ni ubuntu. Ni urukundo. Ni impagarike. Ni ukutirengagizwa. Ni igisubizo cy’ahazaza hatabayeho gusenya ibyabaye ahubwo hakubakwa ku bitarigeze bisobanurwa.
Ntitwari tuzi ko Afurika ifite ubugingo? Yego, benshi ntibari babizi. Ariko ubu turabizi. Niyo mpamvu tutazongera kuyireba nka “continent”, ahubwo nk’umuntu. Umuntu warokotse, umuntu wakomerekejwe ariko utarapfuye, umuntu wibuka ibyo yanyuzemo ariko atagendera ku nkovu ahubwo ku ndoto.
Ubugingo bwa Afurika si izina. Ni umurimo. Ni igihango.
Ni inkuru itarangira. Iyo ushatse kuyisoma, ukwiye kubanza gutuza, ugahumeka gahoro, ukumva injyana yo mu mutima. Kuko ubugingo bwa Afurika ni wowe, ni njye, ni twe.
Bwahoraho. Buzahoraho.
Corneille Ntaco umwanditsi…✍