Kinshasa yiteguye intambara ikomeye: FARDC igiye gushyira mu bikorwa drones z’intambara zo ku rwego rwo hejuru
Mu gihe ibiganiro bigamije gushaka amahoro hagati ya Leta ya Kongo na M23 bikomeje kudindira i Doha, ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) burimo kwitegura intambara ikomeye mu burasirazuba bw’igihugu. Amakuru aturuka i Kinshasa aravuga ko mu byumweru bike biri imbere, ingabo za FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) zizatangira gukoresha drones nshya z’intambara zo mu bwoko bwa Wing Loong, zizaba ari inshuro ya mbere zikoreshejwe muri uru rugamba.
Izi drones, zikorwa n’uruganda rw’ubushinwa, zifite ubushobozi buhanitse bwitezweho guhindura imitegurire y’urugamba mu burasirazuba:
Zishobora gutwara ibisasu cyangwa missiles 12 biyoborwa na laser;
Zihagurukira kure cyane, ku ntera iri hagati ya kilometero 1.500 kugeza kuri 10.000 uvuye aho zaturutse;
Ziguruka mu burebure bwa metero 10.000 mu kirere;
Ziguma mu kirere amasaha 40 zidahagaze;
Zishobora guhagurukira i Ndjili (Kinshasa) zikagera i Goma cyangwa Bukavu mu masaha agera kuri ane gusa.
Abasesenguzi b’igisirikare bavuga ko ibi ari bimenyetso simusiga bigaragaza ko Kinshasa ishaka kwisubiza ku ngufu uduce twigaruriwe na M23, harimo Goma, Bukavu n’utundi duce twa Kivu. Kugeza ubu, FARDC isanzwe ikoresha intwaro zisanzwe zinifashwa n’ingabo zifatanyije z’ibihugu byo mu karere, ariko ubu buryo bushya bwa drones buzongera ubushobozi mu kugaba ibitero byihuse kandi byizewe.
Mu gihe ibiganiro bya politiki bikomeje kugorana, iyi myiteguro ya gisirikare isobanura neza ko Kinshasa itifuza kongera gutakaza igihe. Abayobozi ba Leta bavuga ko “amaso ya rubanda ategereje kubona FARDC isubiza uduce twose twigaruriwe ku butaka bwa Kongo.”
Ikibazo cyibazwa n’abasesenguzi ni iki: Ese izi drones zifite ubushobozi bwo guhindura isura y’urugamba, bikaba byatuma Kinshasa yisubiza uduce twose M23 yigaruriye, cyangwa se uru rugamba ruzakomeza kurushaho gukomera?