Ikegeranyo k’igitabo Sapiens: A brief history of human kind cya Yuval Noah Harari
Sapiens ni igitabo cyanditswe n’umuhanga mu mateka w’Umuyisirayeli witwa Yuval Noah Harari. Cyasohotse bwa mbere mu mwaka wa 2011, kigamije gusubiza ibibazo bikomeye bijyanye n’aho abantu bakomoka, uko bateye imbere, uko bahinduye isi n’uko ejo hazaza habo hashobora kumera. Ni igitabo kigaragaza amateka y’ikiremwamuntu mu buryo bwagutse, kuva ku bantu ba mbere babaga mu mashyamba kugeza ku bantu b’iki gihe bigenza mu ndege, bakoresha mudasobwa, bamenya utunyangingo, ndetse banatekereza guhindura kamere muntu akavamo ikindi kiremwa gishya.

Harari atangira atubwira ko abantu ari ubwoko bumwe mu bwoko bwinshi bwagiye bubaho. Hari ubwo twabaga turi kumwe n’andi moko nk’aba Neanderthals, ariko uko imyaka yagiye ihita, homo sapiens, ari bo turibo uyu munsi, nibo basigaye. Impamvu ni uko iki kiremwa cyabashije gutekereza mu buryo buhanitse, kikagira ubushobozi bwo kuvumbura, kugambirira, no guhanga ibitekerezo bihuriweho n’abantu benshi.

Harari avuga ko hari impinduka enye z’ingenzi zagejeje ikiremwamuntu ku rwego turiho uyu munsi. Iya mbere ni revolusiyo yo gutekereza, aho abantu batangiye kugira ubushobozi bwo kuvuga ibitariho, kubwira abandi inkuru, gukora imigani, ndetse no kwemera ibintu bidafite ishingiro rigaragara ariko bifite imbaraga mu muryango. Nibwo haje kubaho ibintu nk’amadini, imigenzo, n’inkuru rusange zihuza abantu benshi. Ubu bushobozi bwo kwibwira no kwemeranya ku kintu abantu batigeze babona cyangwa bafite, nibwo bwatumye babasha gukorana mu matsinda manini, bagira imiryango, ingabo, n’imitegekere rusange.
Impinduka ya kabiri y’ingenzi ni revolusiyo y’ubuhinzi. Harari asobanura ko ubwo abantu batangiraga guhinga no korora ari bwo batangiye gutura hamwe, bubaka imidugudu, bashinga imiryango myinshi, ndetse batangira kubona ibintu nk’ubutunzi, ubuyobozi n’amasano y’ubutware. Gusa, n’ubwo ubuhinzi bwazanye ibiryo byinshi, bwanateje ibibazo bikomeye birimo ubusumbane, imirimo ivunanye, indwara n’amakimbirane y’ubutaka. Abantu bavuye mu buzima bwo kwidegembya mu ishyamba bajya mu buzima bwo gukora amasaha menshi, guhora bahangayitse, no guhora bakeneye byinshi kurusha ibyo bafite.
Impinduka ya gatatu ni iyo Harari yise ubumwe bw’ikiremwamuntu. Yerekana uko abantu batandukanye bahurijwe hamwe n’ibitekerezo bihuriweho, nka politiki, amadini, imico, amategeko n’amafaranga. Harari avuga ko abantu badashobora gukorana batabanje kwemera inkuru zimwe. Iyo nkuru yaba ari amafaranga (nk’ivunjisha), ubwenegihugu (nk’indangamuntu), idini (nk’icyo wemera), cyangwa ubuyobozi. Aha ni ho Harari agaragaza ko ikiremwamuntu gikora ku bitekerezo bihuriweho, atari ku kuri kugaragara, kandi ibyo bitekerezo bishobora gufasha cyangwa kubangamira abantu.
Impinduka ya nyuma ni revolusiyo y’ubumenyi. Iyi revolusiyo yatangiye ahanini mu gihe cyitwaga Renaissance mu Burayi, aho abantu batangiye gushidikanya ku byo babwirwaga, bagashaka ibisubizo biciye mu bushakashatsi no kugerageza. Ni bwo hatangiye kwaduka ibihugu bikomeye mu bya siyansi n’inganda, ubuvuzi, ikoranabuhanga ndetse n’ukuboko gufite ubushobozi bwo guhindura isi yose. Iyi revolusiyo ni yo yatumye tugira ibintu byose bigezweho nk’amaterefone, mudasobwa, indege, n’amasatelite azamuka ku kwezi. Ariko kandi, ni nayo yatangije kwangirika kw’ibidukikije, kurimbuka kw’amoko y’inyamaswa, kugabanuka k’ubusabane mu bantu, no kwibaza niba koko ikiremwamuntu kigeze ku rugero rutuma kibaho mu mahoro.
Harari arangiza igitabo cye yibaza ku hazaza h’ikiremwamuntu. Ese tuzakomeza kuba abantu basanzwe, cyangwa tuzaba ibindi binyabuzima bishingiye ku ikoranabuhanga n’ubuvuzi buhanitse? Ese abantu bazabaho imyaka igihumbi kubera tekinoloji? Ese umuntu azagera aho yirema bushya, akore ubwenge buhanitse kurusha ubwe, cyangwa akore mu buryo bw’imashini? Ibi ni ibibazo Harari adasubiza mu buryo buhamye, ahubwo asiga asabye umusomyi gutekereza.
Icyo gitabo gitanga ishusho iteye ubwoba, itangaje ariko inashishikaje y’amateka y’abantu. Gitunguranye mu buryo gisuzuma ibintu twemeraga nk’ukuri tukabibonamo imfabusa zubakiwe ku myumvire y’abantu gusa. Harimo amasomo y’uko umuntu adakwiye kwibwira ko ibintu byose ari uko biri, ko ahubwo abantu bemeza ibintu kuko bifuza gutekana cyangwa kwishyira hamwe. Uwo musanzu wo gusenya no kongera kubaka ibitekerezo dufata nk’ukuri, ni wo Harari ashyira imbere.

Gusoma Sapiens ni nk’urugendo rugutembereza mu mateka, mu bwonko bwa muntu no mu isi ye, ugasigara wibaza niba koko turi mu nzira nziza, cyangwa niba turi mu nzira y’ikirere igana aho umuntu azavamo ikindi kintu gitandukanye n’uko twari tumeze kera.