U Bushinwa bwatangaje ko buhagaze ku ruhande rwa Iran mu kurengera uburenganzira bwayo, ndetse ko itazemera ko icyo gihugu gisuzugurwa cyangwa gihutazwa n’indi leta
Mu gihe ubushyamirane muri Leta zitandukanye zo mu Burengerazuba n’u Burasirazuba bugenda bwiyongera, igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko gihagaze ku ruhande rwa Iran mu kurengera uburenganzira bwayo, ndetse ko itazemera ko icyo gihugu gisuzugurwa cyangwa gihutazwa n’indi Leta, yaba ari Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa undi wese.
Ibi byavugiwe mu biganiro by’ububanyi n’amahanga byahuje abahagarariye ibi bihugu, nk’uko byatangajwe na Global Times, ikinyamakuru cyegamiye kuri Guverinoma ya Beijing.
> “Iran ntigomba guterwa ubwoba, ntigomba gusuzugurwa. Dushyigikiye amahame y’uburenganzira bw’iki gihugu, kandi turashaka ko ibibazo byose bibonerwa ibisubizo mu nzira za dipolomasi,” ni ko umwe mu bayobozi b’ububanyi n’amahanga my gihugu cy’u Bushinwa yabitangaje.
Mu gihe ibihugu by’i Burengerazuba bigaragaza impungenge ko Iran ishobora kuba irimo gutegura ibikoresho bya nucleari bigenewe intambara, Teherani yagaragaje ko ibyo ari ibihuha bigamije kuyitera ubwoba. Yavuze ko gahunda yayo ari iyo gukoresha ingufu za nucleari mu buryo bw’amahoro, no kurengera uburenganzira bwayo bwo kwiteza imbere.
> “Iran nta gahunda ifite yo gukora intwaro za nucleari. Twifuza ingufu z’amahoro kandi twubaha amasezerano mpuzamahanga,” ni ko umuvugizi wa Iran yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru.
Mu gihe Beijing na Teherani bashyira imbere ibiganiro n’ituze, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi byashyizeho itariki ntarengwa yo muri Kanama, ngo niba amasezerano mashya ku bya nucleari atagezweho bitarenze icyo gihe, hazafatwa ingamba zikaze.
Ibi bigaragaza urujijo n’umwuka mubi ukomeje gukura hagati ya Teherani n’abayobozi b’i Washington, ndetse bikongera impungenge ku mutekano w’akarere ko mu burasirazuba bwo hagati, gahora kaberamo amakimbirane akomeye.
Ubushinwa bwo burasaba ituze
Guverinoma y’u Bushinwa ihamagarira impande zose kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa byashora mu ntambara nshya. Beijing ivuga ko ibiganiro bya dipolomasi ari byo byonyine bizatuma aka karere kava mu mwijima w’intambara n’ubushyamirane, kandi ko igisubizo nyacyo atari imbaraga za gisirikare, ahubwo ari ugushyira imbere ibiganiro n’amasezerano arambye.
Iyi myifatire y’u Bushinwa igaragaza uburyo iki gihugu gikomeje kwagura ijwi ryacyo mu bibazo mpuzamahanga, mu gihe giharanira kuba umuhuza mu makimbirane yo ku isi, nko muri Ukraine na Palestine.