Uko uwari perezida wa Nigeria yashyinguwe bikomeje kuba isomo kuri benshi
Mu gitondo cyuzuyemo amarira n’isengesho, mu cyaro cya Daura, mu majyaruguru ya Nijeriya, abantu babonye isomo rikomeye ry’ubuzima n’urupfu. Bwana Hadj Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nijeriya kuva mu 1983 kugeza mu 1985 ndetse akongera kuyobora icyo gihugu guhera mu 2015 kugeza mu 2023, yashyinguwe mu buryo bworoheje cyane, ku ivuko rye, ahantu hihishe mu busitani bw’iwabo.

Nta sanduku ihenze, nta mva yubakishijwe amatafari cyangwa amakaro. Nta n’ikirango cy’abanyacyubahiro cyangwa indirimbo z’icyubahiro. Yashyinguwe nk’uko idini ry’Abayisilamu ribitegeka: umubiri we wogejwe mu buryo bw’idini, upfunyikwa mu myenda yoroheje yera, hanyuma usubizwa mu gitaka.
Mu muhanda w’imvune ujya mu mudugudu we, habaye umuhanga wo kumushyingura, gusawitabiriwe n’abantu bake nk’uko biri mu amahame y’idini ya Islam, abenshi bambaye imyenda isanzwe, bamwe basenga abandi bafite agahinda kitarimo amarira. Nta majwi y’amasasu y’icyubahiro, nta magambo menshi y’ibyubahiro by’umwuka wa politiki—hagati aho, amajwi y’abasaza n’abakecuru asoma amasura ya Qur’an yatumaga ibihe byose biba nk’isengesho ryo gusubira ku isoko y’ubuzima.
Umwe mu baturage bo mu mudugudu yaganiriye n’abanyamakuru, ababaye ariko avuga amagambo afite isomo:
“Dore umuntu wari warayoboye igihugu cyacu inshuro ebyiri, yari afite imitungo n’icyubahiro, ariko reba uburyo asubijwe mu gitaka adafite icyo yitwaje. Ni isomo ry’ukuri ry’uko isi ari iya bose kandi ko byose bigarukira ku butaka.”
Iyi mihango yo gushyingura yatumye benshi bibuka amagambo yanditswe mu gitabo cy’Itangiriro 3:19:
> “Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”
Abasesengura bavuga ko ibi ari isomo rikomeye ku bayobozi, ku banyapolitiki, ndetse no ku baturage bose: ko icyubahiro, ubutegetsi n’ubutunzi byose bihagararira ku munsi umwe, hanyuma umuntu agasubira mu butaka nk’abandi bose.
Muri icyo cyaro cya Daura, umunsi umwe gusa, imbaga yiboneye imvugo iva mu butwari bwa politiki igahinduka icururutswa ry’umubiri, ikibutsa isi yose ko mu rupfu nta we usumba undi.
Inkuru y’uyu munsi itugezeho nk’isomo rikomeye: ubuzima ni urugendo rugufi, icyubahiro kikaba igicucu, ubutaka ni bwo buhoraho.
