Yifashishije ifoto perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yibasiye abamushinja guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu abibutsa ko ari bo bishe abanyafurika basaga million 30
Muri iyi minsi ibihugu by’i Burayi n’u Burengerazuba bw’Isi byakomeje kugaragara ku isonga mu kotsa igitutu u Burusiya ku byerekeye uburenganzira bwa muntu, Perezida Vladimir Putin yanditse amagambo akomeye yavugishije benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yanyujije kuri X (aho mbere yitwaga Twitter), Putin yibasiye abamunenga, agaragaza ko atemera ko ibyo bihugu bigifite ububasha bwo kwigisha abandi uburenganzira bwa muntu.

Nyuma yo kwifashisha iyo foto yagize ati:
> “Those who did this to Africans now lecturing Russia about Human Rights? By the way do you know who killed 30 million Africans?”
(Abo bakoze ibi ku banyafurika noneho bigisha u Burusiya iby’uburenganzira bwa muntu? Mu yandi magambo, muzi abishe miliyoni 30 z’abanyafurika?)
Iri jambo ryafashwe nk’irikubita hirya no hino ku mateka maremare y’akarengane n’ubukoloni bwakozwe ku mugabane w’Afurika, ubwo ibihugu by’i Burayi, ku ngoma z’ubukoloni, byacuruzaga ubuzima bw’abaturage b’ibihugu bari bakoronije—benshi bagatwarwa ku ngufu, abandi bagapfira mu mirimo y’uburetwa, abandi bakicwa ku buryo bw’iyicarubozo mu gihe ubukungu bw’u Burayi bwazamukaga.
Putin, mu magambo ye, yashakaga kugaragaza ko n’ubwo u Burusiya buhanganye n’iterabwoba ry’amasosiyete mpuzamahanga n’igitutu cya politiki, amahanga y’i Burengerazuba afite amateka maremare yo kurenganya abantu kandi ntaho atanga ubutabera ku byakozwe muri Afurika.
Abasesenguzi bavuga ko iyi tweet ari uburyo bwo gusubiza ibirego u Burusiya bushinjwa muri Ukraine, ariko kandi ikanakomoza ku mateka abanyarwanda, abanye-Kongo, n’abandi banyafurika benshi bahuye na yo mu gihe cy’abakoloni.
Ubu butumwa bwa Putin bwatumye bamwe bibuka ibihe bikomeye nk’igihe cya rubanda rwakoreshwaga ku ngufu mu bikorwa by’iterambere ry’Ubukoloni bw’u Bubiligi muri Congo cyangwa mu Rwanda, n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byagiye bikorwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu myaka yo hambere.
Hari n’abakomeje kugenda bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko ibi atari amagambo gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’uko intambara y’amasura yo mu rwego rwa dipolomasi ikomeje gucicikana, buri ruhande rugaragaza amateka y’undi.
N’ubwo Putin atavuze izina ry’igihugu runaka cyangwa igihe, amagambo ye akomeza gufatwa nk’inkota mu biganiro byo ku rwego rw’isi ku byerekeye amateka n’ubutabera.
Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bavuga ko ibi bisiga ikibazo gikomeye:
Ese koko abamunenga uyu munsi bafite uburenganzira bwo kwigisha abandi uburenganzira bwa muntu, mu gihe amateka yabo yuzuyemo amaraso y’abanyafurika miliyoni amagana?
Iyi tweet ya Perezida Vladimir Putin yakwirakwijwe cyane kuri X, iherekejwe n’impaka zikomeye hagati y’abayishyigikiye n’abayamagana, yongera gufungura igitabo cy’amateka atarakira neza ku mugabane w’Afurika.