Omar Gning yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA arega Rayonsport
Mu makuru ageze ku kinyamakuru cyacu mu buryo bwihuse, myugariro w’umunyasenegali Omar Gning yamaze kwitabaza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ashinja ikipe ya Rayon Sports kutamwishyura no kumubuza uburenganzira bwo gushaka indi kipe.
Uyu mukinnyi, wageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize, asaba kwishyurwa amafaranga angana na 7.500$ (arenga miliyoni 10 Frw), arimo:
5.000$ ataigeze ahabwa ubwo yagurwaga,
n’imishahara y’amezi abiri atigeze yishyurwa.
N’ubwo ubuyobozi bwa Gikundiro bumaze kumubwira ko batakiri kumwifuzaho gukomeza gukinira iyi kipe, bwari bwanze kumuha ibaruwa yo kumurekura (release letter) ku mpamvu imwe: ngo “ntibarabona ayo mafaranga yose bagomba kumuha”
Ku rundi ruhande, Omar Gning avuga ko gutegereza igihe kitazwi ngo abone ago mafaranga ari ukumwambura amahirwe yo gushaka indi kipe yerekezamo ndetse ko byamugiraho ingaruka zikomeye mu mwuga we.
Impamvu yo kumurekura:
Rayon Sports ivuga ko yasanze uyu myugariro adashobora kubona umwanya uhagije wo gukina, kandi ko ahembwa amafaranga menshi bigoye kuyatanga ku muntu utitezeho umusaruro—1200$ ku kwezi, angana na miliyoni 1.7 Frw. Uyu mwanzuro wafashwe ariko ntiwaherekezwa no kubahiriza ibikubiye mu masezerano.
Si we wenyine: Ibi bibaye nyuma y’uko Muhire Kevin na we yitabaje FERWAFA arega Rayon Sports kubera kumwima umushahara w’amezi abiri n’amafaranga yasagutse ku igurwa rye.
Amakuru ava mu bakinnyi ba Rayon Sports yemeza ko hari abandi bashobora gukurikira uyu murongo, niba ibibazo by’amikoro biri muri iyi ikipe itazirwa Murera bidakemutse vuba.
Impuguke mu by’amategeko ya ruhago ziributsa amakipe ko umukozi w’umupira w’amaguru afite uburenganzira nk’abandi bakozi, bityo kutamwishyura cyangwa kumubuza gusinyira indi kipe bishobora guhagarika ibikorwa by’ikipe imbere ya FERWAFA ndetse no ku rwego rwa CAF na FIFA.
Rayon Sports ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro kuri iyi dosiye, ariko abafana bayo barasaba ubuyobozi kubanza gukemura ibibazo biri imbere mu ikipe mbere yo gutekereza ku ruhando mpuzamahanga.
Turakomeza kubakurikiranira hafi uko uru rubanza rwa Omar Gning ruzagenda n’icyemezo FERWAFA izafata.