Muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, Uvira umujyi utuwe n’abacuruzi n’aborozi, uherereye ku mupaka wa Sud-Kivu, uri kugenda uhinduka igicumbi cy’umugambi urembeje akarere.
Amakuru dukesha Voice of Kivu na yo ikesha abari mu nzego z’iperereza n’abaturage batuye aho, yerekana ko u Burundi na Leta ya Kinshasa bari mu mugambi w’ibanga ugamije gusenya amahoro no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, ibikomeje guteza urwango rushya rw’amoko.
Mu izina ryo kurinda umutekano, ingabo z’u Burundi ziri ku bwinshi ku mipaka ya Gatumba, Mutarule na Runingu. Ariko amakuru yizewe aturuka mu basirikare n’abaturage ahamya ko izi ngabo ziri kugirana imikoranire ya hafi n’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere, barimo n’abarwanyi ba FDLR bavuye mu misozi ya Kalehe, Itombwe na Kilembwe.
Iki si igikorwa cya gisirikare gusa, ni umugambi wa politiki. Ababibonera hafi bavuga ko ubu bufatanye bwa RDC na Bujumbura bugamije gushyigikira ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro, ryishyira hamwe rishingiye ku moko, rikerekana Abatutsi b’Abanyekongo—cyane cyane b’banyamulenge—nk’abanzi b’igihugu.
Muri ibi bihe, guceceka kwa Kinshasa ntigusobanurwa nk’ubwoba cyangwa kudashobora, ahubwo bifatwa nk’uburyo bwo kwifata nk’aho ari umugambi bemera. FARDC, igisirikare cy’igihugu, kigaragara mu bufatanye n’imitwe nka Wazalendo na FDLR, bigatanga ububasha buganisha ku mbarutso y’andi marorerwa ashobora gusenya amahoro mu karere.
Ibi ni ugutenguha abaturage. Igisirikare cyagombaga kubarinda, kirimo kuba igikoresho cya politiki yo gutera ubwoba no gutoteza bamwe.
Mu mpinga y’ubu buzima bwuzuye urwango, haragaragara amajwi mashya y’ihumure. Abaturage benshi bavuga ko umutwe wa AFC-M23 na TWIRWANEHO utandukanye cyane n’indi mitwe ibangamiye abaturage. Mu gihe abandi bahura n’abaturage nk’abanzi, iyi mitwe uvuga ko ishaka amahoro, igashyira imbere kurengera abaturage bose.
Mu bice AFC-M23 yagenzuye mu Majyaruguru ya Kivu, haravugwa kwiyongera k’umutekano, gusubira ku murimo kw’abaturage, no gutuza kwari kwarabuze igihe kinini. Abaturage baravuga ko batabona ibikorwa byo gusahura cyangwa kwihimura ku moko, ahubwo bumva ubutumwa bwo kubana mu mahoro n’amatwara yo kubaha buri wese.
Uvira iri mu nzira ebyiri
Ibi Voice of Kivu ibigaragaza nk’urufatiro rw’umugambi mubi cyangwa umwanya wo kongera guharanira amahoro. Kuri ubu, Uvira ishobora gukomeza kuba igicumbi cy’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Bujumbura na Kinshasa, cyangwa ikaba urubuga rwo kuvuga ngo “Oya” ku mugambi w’urwango.
Abaturage barahangayitse, ariko baracyafite amahirwe yo gusaba impinduka. Amajwi y’amahoro aramutse ahawe urubuga, birashoboka ko Sud-Kivu itaba isoko y’intambara, ahubwo ikongera kuba umupaka w’ituze, ubucuruzi n’ubworoherane.
> Voice of Kivu itanga imbuzi iti: Uyu munsi niwo mwanya wo guhitamo hagati y’umugambi w’urwango no kubaka amahoro y’ukuri.