ABAYOBOZI B’IKIGO ASTRONOMER MU MAZI ABIRA
ABAYOBOZI B’IKIGO ASTRONOMER MU MAZI ABIRA

Icyakabaye ikimenyetso cy’urukundo n’umwanya w’umunezero mu gitaramo cya Coldplay cyateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga ubwo Abayobozi babiri b’ikigo k’ikoranabuhanga ASTRONOMER bagaragaraga bari mu munyenga n’ibyishimo bidasanzwe.
Ku itariki ya 16 Mu gitaramo k’itsinda Coldplay ryo muri Amerika cyabereye kuri stade ya Gillette muri Massachusetts, camera bakunze kwita KISS CAM yakuruye Andy Byron, umuyobozi w’ikigo ASTRONOMER na Kristin Cabot ushinzwe abakozi muri icyo kigo bicaranye.
Byron yarafashe Cabot asa nk’umuhobeye aturutse inyuma, byumvikana ko yarafashe igice cyo hejuru. Aho guhita basomana nk’uko abandi basanzwe babigenza iyo camera ziberekeyeho, bo bahise bagira ubwoba dore ko Byron yahise areba hirya naho Cabot we akipfuka mu maso.
Nk’uko tubikesha SF Chronicle, Umuririmbyi wo muri Coldplay witwa Chris Martin utaruzi abo bantu yagize ati ” Wasanga bafitanye umubano w’ibanga cyangwa se bakaba banigirira isoni,….nizere ko nta kosa twakoze gusa”
Mu kanya nk’ako guhumbya, ayo mashusho yahise asakara ahantu hose aho yahise agira miliyoni zirenga 30 k’urubuga rwa TikTok. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bashakisha amazina y’abo bantu ndetse banamenya ibyo bashinzwe bituma batangira kuvuga ko baba bafitanye umubano w’ihariye mu ibanga rikomeye kuko ubusanzwe Byron ari umugabo wubatse ndetse akagira umugore n’abana babiri.
Iyi nkuru yakomeje kuba kimomo ubwo umugore wa Byron yahitaga akura iryo zina ku mazina ye, ibi yabikoze k’urubuga rwe rwa Instagram ndetse bidatinze anasiba konti ye. Kuva ubwo, Byron na Cabot babaye bahishe imbuga zabo za LinkedIn kandi kugeza ubu ntacyo barabitangazaho.
Kristin Cabot yinjiye mu kigo cya Astronomer muri 2024 nyuma yo kuyobora muri Facebook na Chewy ashinzwe abakozi naho Byron we akaba yaragezemo muri 2023. Umubano wabo ukaba wateje impagarara kuko ubusanzwe kubona abantu bayobora ikigo kimwe bakundana bitagaragara neza. Bamwe bakabihuza n’ibishobora kuvamo itonesha cyangwa imicungire mibi no kwica akazi.
Gusa n’ubwo bimeze gutya, bivugwa ko abenshi mu bahoze bakora mu kigo Astronomer batatunguwe n’ayo mashusho.
Nk’uko tubikesha The New York Post, Umwe muri bo yagize ati ” Buri wese yasetse yatembagaye”… Ubusanzwe Byron si umukoresha mwiza.
Kugeza ubu, ikigo Astronomer nta kintu kiratangaza kuri iyi myifatire y’abayobozi bacyo. Ibi nabyo bikomeje kutavugwaho rumwe dore ko abantu bakomeje guhuriza k’ukuba uku guceceka nabyo byakwangiza isura y’ikigo muri rusange.
Icyatangiye ari igitaramo cyo kunezererwamo cyarangiye kibaye isomo rikomeye nk’uko mu kinyarwanda bavuga ngo ‘ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi’
Aba nabo ibyabo byarangiye bigiye ku karubanda.