Umucamanza wa Amerika yahagaritse itegeko ryemeza ibihano bya Trump ku bashyigikira Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC
Mu mwanzuro utunguranye kandi wavugishije isi yose, Urukiko Rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwemeje ko itegeko rya Perezida Donald Trump ryari ryashyiriweho kurwanya Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ritagomba gushyirwa mu bikorwa.
Iri tegeko, rizwi nka Executive Order 14203, ryashyizweho ku wa 6 Gashyantare 2025. Ryashyiragaho ibihano bikomeye ku muntu cyangwa isosiyete yose yafatanyaga n’iperereza rya ICC ku byaha bikomeye by’intambara bishobora kuba byarakozwe n’abasirikare cyangwa abayobozi b’Amerika ndetse n’abo bafatanyije nka Israel. Mu bihano harimo kubuza visa, gufatira konti, no kubuza gukorana n’ibigo by’imari byo muri Amerika.
Ariko kuwa Gatanu w’iki cyumweru, umucamanza Nancy Torresen yemeje ko iryo tegeko “rikoma ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’amakuru”, kandi ko ryinjirira cyane abantu batanga serivisi zemewe n’amategeko ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko “rirenze urugero rw’ibyo guverinoma ishobora gukoresha kugira ngo yirinde ibyo yita ibikorwa bibi.”
Iki cyemezo gishimishije cyane imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, yari yaragaragaje impungenge ko iri tegeko rya Trump ryari gutuma abunganira cyangwa abatanga ubuhamya kuri ICC batinya gukora akazi kabo. Abaharanira ubutabera mpuzamahanga baravuga ko ubu ari “intsinzi y’amategeko n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.”
Ku rundi ruhande, abategetsi ba White House batangaje ko bagiye gusuzuma iki cyemezo no kureba niba bajurira, bavuga ko ari ngombwa “kurinda abaturage b’Amerika n’abafatanyabikorwa b’igihugu.”
Icyemezo cyo guhagarika iri tegeko kirafungura amarembo ku bufatanye bushya hagati y’abashinzwe iperereza rya ICC n’abari ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gihe imanza zirebana n’ibyaha by’intambara zikomeje kubuza amahwemo ku isi yose.