Arsenal mu rugamba rwo kwiyubaka no kwitegura shampiyona 2025/26
Nyuma yuko mu bwongereza umwaka w’imikino 2024/25 urangiye ku itariki 25/05/2025 Arsenal yarangije ku mwanya wa kabiri ifite amanota 74 mu mikino 38 aho yatsinze 20,inganya 14, itsindwa 4. Ni mu rugendo rutari rworoshye kuko yari imaze imyaka ibiri ibanza iba iya kabiri n’ubundi.
Uyu mwaka ushize abafana benshi ba Arsenal bumvaga ari uwabo, bagahamya ko igikombe bazacyegukana ntakabuza ariko biza kurangira cyegukanywe na Liverpool ku manota 84, aho yarushaga Arsenal amanota 10 yose.
Arsenal Guhora irangiriza ku mwanya wa kabiri bimaze kuba nk’itegeko nyuma y’uko ibikoze gatatu gakurikirana, ibi byatumye abayishungera bayita ‘Next Season FC’ twasobanura nka “umwaka utaha FC” kubera guhora mu kizere ihorana cyo kumva ko umwataha noneho yazaba iya mbere igatwara igikombe.
Abasesengura b’umupira w’iburayi no mu bwongereza by’umwihariko bashinja umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta kutagira ikipe yihagije ku bakinnyi (squad depth) kuko imvune nke cyangwa guhagarikwa kwa bamwe mu nkingi za mwamba ari bimwe mu bigenda bituma Arsenal itsindwa cyangwa ikanganya imikino mu by’ukuri iba igomba gutsinda.
Guhera mu kwa 11 Arsenal yagiye igwiririrwa n’imvune zayishegeshe cyane ndetse hakaniyongereho amakarita y’imituku ataravuzweho rumwe yagiye ahabwa Abakinnyi bayo mu buryo budasobanutse. Zimwe mu mvune zikomeye zabayemo ni imvune ya Bukayo Saka, Martin Odegaard, Takehiro Tomiyasu, Ben White, Gabriel Jesus, Havertz na Gabriel.
Ni muri urwo rwego nyuma y’ifungura ry’isoko ry’abakinnyi iyi mpeshyi Arsenal nayo itasigaye inyuma aho kugeza ubu imaze gusinyisha abagera kuri batanu kandi ikaba ikinakomeje gushaka abandi.
Nubwo kwiyubaka bikomeje, abafana benshi ba Arsenal bahangayikishijwe no kuba itarasinyisha umwataka kandi byarakomeje kugaragara ko aricyo kibazo gikomeye ifite. Mu bagiye bagarukwaho cyane harimo Benjamin Sesko wa RB Leipzig yo mu Budage na Victor Gyokeres wa Sporting yo muri poritigare (Portugal). Amakuru avuga ko Gyokeres we bishobora kuba byararangiye, vuba akezerekanwa.
Mu bakinnyi arsenal imaze gusinyisha harimo:
1. Martin Zubimendi wavuye muri Real Sociedad, azambara nomero 36 mu mugongo
2. Kepa wavuye muri Chelsea, azambara nomero 13
3. Christian Norgaad wavuye muri Brentford, azambara nomero 16
4. Noni Madueke wavuye muri Chelsea, azambara nomero 20.

Aba bakinnyi bose hamwe bamaze gutwara asaga million €142.80M.
Biravugwa ko vuba arsenal ishobora kwerekana Christian Mosquera uzava muri Valencia, byanakunda Gyokeres na we akaba yasinya mu minsi ya vuba.
Mu rwego kandi rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha, Arsenal izakina imikino ya gishuti itandukanye harimo iyo bazahura na AC Milan ku itariki ya 23/07, iyo bazahura na Newcastle ku itariki ya 27/07, iyo bazahura na Tottenham Hotspur ku itariki 31/07, iyo bazahura na Villarreal ku itariki 06/08 n’iyo bazahura na Athletic Club ku itariki 09/08