Mu Bwongereza abimukira babiri bakekwaho gufatira amashusho y’urukozasoni mu cyumba cya hotel baberamo ubuntu barageramiwe
Mu gihe u Bwongereza bukomeje guterwa inkeke n’ikibazo cy’abimukira bacumbikirwa mu mahoteli atwara akayabo k’imisoro, hakomeje kuvuka ibibazo bishya bikurura uburakari bw’abaturage.
Amakuru mashya aturuka mu binyamakuru byo mu Bwongereza aravuga ko abimukira babiri, bacumbikiwe muri imwe muri hoteli zishyurwa na Leta, bafashwe bakekwaho gufatiramo amashusho y’urukozasoni, bayashyira ku rubuga rwa OnlyFans, rw’ibicuruzwa bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kandi rubishyura amafaranga menshi, mu gihe iyo hotel bararamo y’ishyurwa n’imisoro y’abaturage, ibyakomeje guteza uburakari bwinshi ku baturage bakoresha imbugankoranyambaga.
Ayo mashusho bivugwa ko yafatiwe mu cyumba cyabo, kandi ibyo bikorwa bakabikora mu gihe bari bacumbikiwe ku buntu, amafaranga yo kubacumbikira akaba aturuka mu misoro y’abaturage. Ibi byateje uburakari ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage benshi bavuga ko ibyo ari “ugukoresha umutungo wa Leta mu buryo bw’urukozasoni.”
Bamwe mu banyapolitiki n’abaharanira ko amafaranga ya Leta akoreshwa neza basabye iperereza ryihuse kandi rigamije gufatira ingamba abakoze ibyo bikorwa. Umuvugizi w’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka yavuze ko dosiye iri gukorwaho iperereza, kandi ko ibyo bikorwa bidashobora kwihanganirwa.
Ibi bije mu gihe umubare w’abimukira bacumbikirwa mu mahoteli ukomeje kuzamuka, Leta igatangaza ko bishobora kugorana kubigenzura bitewe n’ubwinshi bw’abo bantu. Ariko, nk’uko abaturage babivuga, ibi byagaragaye nk’agashinyaguro gakomeye ku misoro yabo no ku mategeko igihugu kigenderaho.