Rurageretse hagati ya perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Black Obama wigeze kuba perezida w’iki gihugu
Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gucumbagira mu bibazo bya politiki by’ingorabahizi, amagambo akakaye ya Donald Trump yongeye guca ibintu. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu biro bya White House, Trump yashinje uwamubanjirije ku butegetsi, Barack Obama, kumugambanira no gutegura umugambi wo gusenya manda ye ya mbere.
“Icyo dukwiye kuvugaho ni uko Obama yafatiwe mu bikorwa bibi. Harageze ko abantu bakurikiranwa,” Trump yavuze atuje ariko ijwi rye ryumvikanamo uburakari. Yashimangiye ko hari “uburiganya bwakozwe mu matora yo mu 2016,” buvuga ko intsinzi ye ifitanye isano n’uruhare rw’u Burusiya mu kwivanga mu matora, bityo bikaba byaratewe inkunga na Obama ubwe.
Mu gihe aya magambo ya Trump yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga, Patrick Rodenbush, umuvugizi wa Obama, yahise ashyira hanze itangazo rigira riti:
“Dukunze kutagira icyo tuvuga ku birego bidafite ishingiro bivugirwa muri White House. Ariko ibi birego birakabije, biteye isoni kandi bigamije gusa kuyobya avanti.”
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, urwego rw’iperereza rwasohoye raporo igaragaza ubutumwa bwa email hagati y’abajyanama ba Obama, buvuga ko bagerageje guhisha amakuru yerekanaga ko u Burusiya bwagerageje kwinjira mu mashini z’amatora. Ariko iyo raporo igaragaza neza ko ibyo bikorwa bitagize icyo bihindura ku byavuye mu matora yo mu 2016.
Raporo igira iti:
“Ibyakozwe n’abagizi ba nabi bo mu Burusiya ku mashini zikoreshwa mu matora ntacyo byahinduye ku byavuye mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Icyakora FBI ntiyigeze ishingira kuri iyo raporo ngo igire icyo itangaza, nubwo yari yaragize uruhare mu kuyandika.
Tulsi Gabbard, umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Amerika, yavuze ko ayo makuru ya email “ari gihamya y’umugambi w’uburiganya ugamije guhungabanya Trump,” ndetse yihanangiriza ko “abari ku butegetsi bwa Obama bagomba kubiryozwa imbere y’ubutabera.”
Nyamara, abasesenguzi ba politiki baravuga ko ibi biganiro bishobora kuba uburyo bwo guhindura imitwe y’inkuru mu gihe Amerika yugarijwe n’ibindi bibazo byihutirwa, birimo n’iperereza ku rupfu rwa Jeffrey Epstein—umugabo wari uzwiho ibyaha byo gucuruza abana—wapfiriye muri gereza mu 2019.
Raporo z’inteko ishinga amategeko zagiye zisohoka kuva mu 2017 zose zemeza ko u Burusiya bwivanze mu matora yo mu 2016 mu rwego rwo gufasha Trump gutsinda, ariko nta gihamya yigeze igaragaza ko ibyo bikorwa byagize ingaruka ku majwi. Raporo ya Mueller na yo yemeje ko “nta bimenyetso bigaragaza ko Trump cyangwa abamufashije bakoranye na Kremlin.”
Abasesenguzi bemeza ko amagambo ya Trump agamije kongera gushimangira ishusho y’umugabo urwana n’abamurwanya bose.
Ariko se, ibi bizagira iki bihindura ku mateka? Cyangwa ni iyindi paje y’impapuro yongewe mu gitabo kirekire cy’isesengura ry’amatora yo mu 2016?
Icyizere kiracyari kure, ariko igisubizo nyacyo kizava mu nkiko n’iperereza ryimbitse, mu gihe isi yose ikomeje kubikurikiranira hafi.