Édouard Ngirente: Uruhare rwe mu rugendo rw’u Rwanda n’icyo isomo rye ryigisha abayobozi b’ejo hazaza
Mu gihe u Rwanda rwari rugeze mu gihe cy’ihinduka rikomeye ry’ubukungu n’imiyoborere, mu 2017 habayeho igikorwa cyuzuyemo icyizere: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ashyiraho Dr. Édouard Ngirente ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Nta buryo bwihariye bwatangajwe ku mpamvu nyir’izina zo kumuhitamo uwo munsi, ariko icyagaragaraga ni uko igihugu cyifuzaga umuyobozi uzi guhanga ibisubizo byimbitse mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage. Ngirente yari afite icyo cyizere. Akomoka mu misozi y’amajyaruguru, mu karere ka Gakenke mu muryango w’aborozi n’abahinzi, yari asanzwe amenyerewe mu burezi n’ubushakashatsi, ndetse yari yarakoze mu rwego mpuzamahanga mu bukungu ku rwego rwa Banki y’Isi.
Ibi byose byamuhaye ubushobozi bwo kumva ko kuyobora ari uguhuza imibereho y’abaturage n’ibitekerezo bya politiki. Yari azi ko inzego za Leta zikeneye kuba imbarutso y’ubuhinzi bwihagije, ibikorwa remezo bikwiye n’imiyoborere ishyigikira umuntu ku giti cye. Mu myaka umunani yamaze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, imirimo ye yibanze ku migambi ikomeye ya Leta, ariyo National Strategy for Transformation (NST1), yatumye igipimo cy’ubukene kigabanuka ku rwego rutigeze rugerwaho mbere. Yateje imbere ubuhinzi, ateza imbere gahunda yo kwihaza mu biribwa, ashyigikira gahunda z’amashanyarazi n’amazi meza ku baturage benshi, ateza imbere gahunda y’uburezi n’ubuzima.
Muri 2019, icyorezo cya COVID-19 cyaje kuba ikigeragezo gikomeye ku isi yose. Mu Rwanda, Ngirente yashoboye kuba ku isonga mu gukwirakwiza ubutumwa bw’ubufatanye. Muri imwe mu nama y’igihugu, yagize ati: “Ibi bihe biradusaba gufatana urunana. Nta wundi uzadukorera ibyo dufitiye ubushobozi bwo gukora ubwacu.” Ibyo si amagambo gusa; byaherekejwe n’igenamigambi ry’ubutabazi bwihuse, gufasha ibikorwa by’ubuzima no gukomeza gutuma ibikorwa by’ubukungu bitazima burundu.
Ntabwo iterambere ryari gusa ku bipimo by’imibare; ryabonetse mu buryo bw’ibikorwa remezo. Mu gihe cye, imihanda yageze mu bice by’icyaro itageragamo, amashanyarazi agera ku rugo rwa buri wese ku gipimo kigeze kuri 76%, amazi meza agera ku bantu benshi. Mu burezi, amashuri y’ubumenyingiro yariyongereye, imirimo y’abarimu iranonosorwa ku geza no ku rwego bongejwe umushahara ku rwego rushimishije. Mu buzima, Mutuelle de Santé igera kuri benshi, ibitaro biriyongera.
Hari amagambo yavuze mu nteko ishinga amategeko ubwo yasobanuraga ibyavuye mu migambi ya NST1, yagaragaje neza uko abona ubuyobozi: “Twashoboye kugera ku ntego nyinshi zacu. Ibi ni ibipimo bigaragaza iterambere ryacu, ariko ibikorwa nibyo bigaragaza urugendo rwacu.” Ayo magambo yatumye benshi basubiza amaso inyuma, bibuka uburyo ibintu byari bimeze mbere, basuzuma iterambere ryari rigezweho.
Nyuma y’igihe cye, ku wa 23 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yamusimbuje undi Minisitiri w’Intebe. Ntihigeze hatangazwa impamvu z’icyo cyemezo, kandi nta n’aho byigeze bigaragazwa ko hari ikosa rikomeye cyangwa iryoroheje ryatumye akurwa mu nshingano, ahubwo ni muri wa mujyo w’ubushishozi bwo kumenya igikenewe kuko kigezweho no guha agaciro ibyagezweho. Icyo abaturage n’abasomyi b’amateka bazi neza ni uko Ngirente asoje inshingano ze asize ibikorwa bifatika, ibyo bikorwa bikaba ari byo bimugira umwe mu bayobozi bazibukwa mu Rwanda rwa none n’urw’ejo.
Ese ni irihe somo ryihishe muri uru rugendo rwe? Mu buryo bw’isesengura, Ngirente atwereka ko kugira impano atari cyo cy’ingenzi gusa; ni ugukoresha impano mu nyungu rusange. Atwereka ko kuba umuyobozi bidakorwa n’amagambo akomeye, ahubwo bikorwa n’ibihembo biboneka mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage. Yagaragaje ko ubushobozi bwo kumva no gushyira mu bikorwa bifite agaciro kuruta amagambo meza.
Ku bifuza kuyobora ejo hazaza, urugendo rwe rurigisha ko guharanira ireme mu byo ukora, kwicisha bugufi no gushyira imbere inyungu rusange, ari byo shingiro ry’ubuyobozi bufite umumaro. Azibukwa nk’umuyobozi washyize imbere ibikorwa, nk’umuntu waturutse mu buzima busanzwe akagera ku rwego rwo hejuru, ariko atibagiwe abo ashinzwe kuyobora. Azibukwa nk’umuntu watekereje ku Rwanda rwe, akanyura mu bihe bikomeye kandi akaguma gukorera imbere y’ijambo rimwe: iterambere.
Ngirente atwibutsa ko umwanya wose twahawe mu buyobozi, mu kazi cyangwa mu buzima rusange, ari intambwe y’igihe gito tugomba gusiga tuyibyaje umusaruro. Uyu munsi ntakiri Minisitiri w’Intebe, ariko ibimenyetso bye biracyagaragara ku misozi, mu mirima, mu mihanda, mu nzu z’amashanyarazi no mu maso y’umwana wiga atishyura amafaranga y’umurengera. Ntabwo byari amagambo, byari ibikorwa. Kandi ubwo ni bwo buyobozi buramba igihugu gisigira amateka.
Corneille Ntaco umwanditsi