Abagabo babiri bafunzwe bazira umugambi wo kwica Perezida wa Zambiya bakoresheje uburozi
Abagabo babiri bo muri Zambiya na Mozambike bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri gisangiwe n’imirimo y’agahato nyuma yo guhamywa icyaha cyo kugerageza kwica Perezida wa Zambiya, Hakainde Hichilema, bakoresheje uburozi.
Urukiko rwabahamije icyaha rukoresheje itegeko ryasizwe n’abakoloni mu mwaka wa 1914, rijyana n’icyaha cyo “kwiyitirira cyangwa gukora ibikorwa bya sihiramu, uburozi, cyangwa imivumo n’imitongero” bigamije gutera ubwoba cyangwa kwangiza abandi.
Abaregwa, Leonard Phiri, w’imyaka 43, na Jasten Candunde, w’imyaka 42, bafatiwe mu cyumba cya hoteri mu murwa mukuru Lusaka umwaka ushize, nyuma y’uko umukozi wa hoteri atabaje avuga ko yumvise amajwi y’amayobera aturuka muri icyo cyumba. Polisi yahasanze ibintu bitandukanye birimo uruvu ruzima (chameleon), umurizo w’inyamaswa, n’amacupa 12 yuzuyemo ibintu byavangwaga nk’imiti y’uburozi.
Urukiko rwavuze ko ibyo bikoresho byari bigamije gukora umutongero wagombaga kwica Perezida Hichilema. Abaregwa ubwabo basabye imbabazi, ariko umucamanza yanzura ko bagomba gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri, kandi bagakora imirimo y’agahato.
Abashinjacyaha bavuze ko aba bagabo bari bakoreshejwe na musaza w’umwe mu bahoze ari abadepite, kugira ngo bakore uwo muvumo wo kwambura ubuzima Perezida.
Nubwo Zambiya ari igihugu cyemera idini rya Gikristo nk’iryo ku rwego rw’igihugu, imyemerere ya gakondo n’iby’uburozi iracyagaragara cyane mu baturage. Raporo yakozwe mu mwaka wa 2018 n’Ikigo cy’Iterambere ry’Amategeko cya Zambiya (Zambia Law Development Commission) yagaragaje ko 79% by’Abanyazambiya bemera ko uburozi cyangwa imivumo bibaho.
Iyi myemerere kandi ikunze kugaragara no mu bindi bihugu byinshi byo muri Afrika.
