Abajenerali bakuru bo muri RDC boherejwe muri gereza ya Ndolo, impungenge ku mutekano w’igihugu ziriyongera
Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), icyemezo cyo kohereza bamwe mu basirikare bakuru muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa cyakomeje gukurura impaka zikomeye mu nzego z’umutekano no mu banyapolitiki, cyane ko gifatwa nk’ikimenyetso cy’ihangana rikomeye riri imbere mu buyobozi bwa gisirikare bw’iki gihugu.
Gen Franck Ntumba Buamunda, wahoze ayobora ibiro bishinzwe igisirikare mu Ngoro ya Perezida wa Repubulika, hamwe na Gen Maj Christian Ndaywel Okura, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, ni bamwe mu bohererejwe muri iyi gereza ku wa 7 Mutarama 2026. Aba bofisiye bombi bari bamaze amezi bafungiwe muri kasho y’Inama Nkuru y’Igihugu ishinzwe Umutekano, aho bakorerwaga iperereza rikomeye ku byaha bikomeye bifitanye isano n’umutekano w’igihugu.
Gen Ntumba yatawe muri yombi muri Nyakanga 2025, mu gihe Gen Ndaywel yafashwe muri Kanama uwo mwaka, nyuma y’igihe gito avanywe ku buyobozi bw’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare. Koherezwa kwabo muri gereza ya Ndolo bisobanurwa nk’intambwe iganisha ku gutangira kuburanishwa kwabo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko gereza ya Ndolo ifungiyemo n’abandi bofisiye bakuru barimo Brig Gen Benjamin Katende Batubadila, Brig Gen Antoine Longondjo Lobandi, Col Jules Boele Bagolome na Maj Jean-Lambert Embole Ngondili. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kugambanira igihugu binyuze mu gutanga amakuru y’ubutasi ku banyamahanga, kugerageza kwica, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha agamije guhungabanya rubanda, ndetse no kutubahiriza amabwiriza atangwa n’ababakuriye mu nzego za gisirikare.
Hagati aho, Gen Christian Tshiwewe Songesha, wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC (FARDC), akaba n’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bya gisirikare ndetse n’Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zishinzwe umutekano w’abayobozi bakuru, aracyafungiwe muri kasho y’Inama Nkuru y’Umutekano. Avugwaho kugira uruhare mu mugambi wo gushaka kwica Perezida Tshisekedi. Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, Augustin Kabuya, yatangaje ko Gen Tshiwewe yemeye ibi birego, nubwo ayo magambo yakomeje guteza impaka zikomeye mu banyapolitiki no mu basesenguzi b’umutekano.
Abasesenguzi bamwe bagaragaza ko ibi birego bishobora kuba bifite indi ntego ihishe. Jean-Jacques Wondo, impuguke mu by’igisirikare wagize uruhare mu mavugurura y’urwego rushinzwe iperereza muri RDC, avuga ko hari abofisiye benshi bashobora kuba barafunzwe badafite ibyaha bifatika. Yagize ati: “Benshi muri bo ntibafunzwe hashingiwe ku bimenyetso bifatika, ahubwo byaba ari uburyo bwo kwihimura cyangwa guhimba ibirego, hagamijwe kubahagarika no kubakura burundu mu nzego zifata ibyemezo bikomeye bya gisirikare.”
Mu bo Wondo agaragaza ko bashobora kuba barafungiwe akarengane harimo Gen Freddy Kalume, na we washinjwe kugira uruhare mu mugambi wo kugirira nabi Perezida Tshisekedi, Gen Maj Frank Ngama Lebe, ndetse na Gen Dieudonné Mutupeke Kiamata.
Iyi dosiye ikomeje gukurikiranirwa hafi n’abaturage ba RDC, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abasesenguzi mpuzamahanga. Benshi bagaragaza ko iri fungwa ry’abasirikare bakuru rishobora kugaragaza ihangana rikomeye riri imbere mu nzego z’umutekano, rikaba rishobora kugira ingaruka zikomeye ku miyoborere y’igihugu, ku ihame ry’ubutabera, ndetse no ku mutekano w’akarere kose ka Afurika yo hagati.