Abakiriya ba Equity Bank bakomeje kwinubira ibyo bita service mbi itangwa n’iki kigo k’imari, barasaba impinduka
Abakiriya ba Equity Bank Rwanda bakomeje kugaragaza kutanyurwa n’imikorere y’iyi banki, cyane cyane ku bijyanye n’amafaranga akatwa igihe bohereza amafaranga hagati ya konti n’indi cyangwa ajya mu zindi banki.
Ibi bije nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku rubuga rwa X (Twitter), hakwirakwijwe ibitekerezo by’abakiriya bagaragaza ko amafaranga akatwa ari menshi kurusha ayo baba bateganya kohereza.
Umwe mu bakiriya witwa Wairataniki kuri uru rubuga wagaragaje ikibazo cye yavuze ko ubwo yageragezaga kohereza amafaranga 3,000 Frw, banki yamukase 1,500 Frw — ikiguzi kingana na kimwe cya kabiri cy’amafaranga yashakaga kohereza. Ibyo byahise bitera impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho abandi bakiriya bemezaga ko basanzwe bahura n’ibibazo nk’ibi.
Bamwe bagaragaje ko kwishyuzwa amafaranga menshi mu gihe bagiye kohereza amafaranga, ndetse no gukatwa igihe barebye uko konti zabo zihagaze, bigaragaza uburyo serivisi za banki zikomeje kuba imburamumaro ku bakiriya bato. Hari n’abavuze ko uburyo amafaranga akatwa angana kuri bose, hatitawe ku yo umuntu yohereza, ari “uburyo bwo kubambura mu izina rya serivisi”.
Equity Bank isobanura ko ari ibiciro bisanzwe
Nyuma y’uko aya makuru akwirakwijwe, Equity Bank Rwanda yasohoye ubutumwa ibinyujije ahatangirwa ibitekerezo kuri ya tweet ya Wirataniki, isobanura ko ayo mafaranga ari ibiciro bisanzwe bigaragara muri tarifu zemejwe muri uyu mwaka.
“Mwiriwe neza. Murakoze kutwandikira. Ayo mafaranga 1500 Rwf ni ikiguzi ku mafaranga yoherezwa avuye kuri konti ajya kuyindi nk’uko bigaragara kuri tarifu yacu y’uyu mwaka. Murakoze, mugire ibihe byiza.” niko yabisobanuye
Gusa iki gisubizo cya equity bank nticyanyuze abakiriya habe na gato, kuko bamwe bavuze ko uburyo bwo gushyiraho igiciro kimwe ku bantu bose bitari byo, basaba ko hashyirwaho urwego rw’ibiciro bushingiye ku ngano y’amafaranga yoherezwa.
Abakiriya barasaba ivugururwa ry’ibiciro
Abakoresha serivisi za banki kuri interineti n’abakiriya basanzwe bakomeje gusaba ko Equity Bank ivugurura ibiciro byayo, kugira ngo bikomeze kuba ibyo kurushanwa n’izindi banki zikorera mu gihugu.
Bamwe bagaragaje ko banki zindi nka Bank of Kigali na Cogebanque zishyiraho amafaranga make mu kohereza, bityo bakaba babona ko Equity ikwiye gusubiramo uburyo ikata amafaranga ku bakiriya bayo.
Hari n’abafashe ibi biciro nk’akarengane, bavuga ko bishobora gutuma abantu basubira mu buryo bwa kera bwo kubika amafaranga mu buryo bwa gakondo aho kuyanyuza muri banki.
Si ubwa mbere Equity Bank itungwa agatoki
Ibi birego bije nyuma y’iminsi mike Equity Bank Rwanda yari imaze gusaba imbabazi abakiriya bayo kubera ikibazo cya tekinike cyari cyadindije ihererekanya ry’amafaranga hagati ya konti za telefoni n’iza banki.
Ku itariki ya 25 Ukwakira 2025, banki yasohoye itangazo ivuga ko “hari ikibazo cya tekinike cyadindije ihererekanya ry’amafaranga hagati ya banki na konti za telefoni,” isaba abakiriya kwihangana mu gihe abatekinisiye barimo kugikemura.
Umunsi ukurikiyeho, ku wa 26 Ukwakira 2025, banki yatangaje ko serivisi zose zasubiye mu buryo, ndetse inemeza ko amafaranga yose yari atageze aho yagombaga koherezwa neza yagaruwe ku bakiriya.
Abasesenguzi basaba ubusobanuro burambuye
Abasesenguzi mu by’imari bavuga ko ibibazo nk’ibi bikwiye gusobanurwa mu buryo bweruye ku bakiriya, kugira ngo bamenye icyo bishyura n’impamvu. Bavuga ko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ikwiye kugenzura niba ayo mafaranga akatwa ajyanye n’amabwiriza agenga ibiciro bya serivisi z’imari.
Umwe mu basesenguzi twaganiriye yagize ati:
> “Banki zigomba kugira uburyo bunoze bwo gusobanurira abakiriya ibiciro byazo. Gushyiraho igiciro kimwe ku bantu bose, utitaye ku ngano y’amafaranga yoherezwa, bishobora guca intege abakoresha serivisi z’imari cyane cyane abakiri mu nzira y’amajyambere.”
Nubwo Equity Bank Rwanda ivuga ko ikomeje kunoza serivisi zayo mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga n’uburyo bworohereza abakiriya, hari icyuho gikomeye mu myumvire y’abakiriya benshi bagaragaza ko batakibona agaciro ko gukorana na yo.
Kugeza ubu, impaka ziracyakomeje ku mbuga nkoranyambaga, aho abakiriya basaba ko hakorwa impinduka zigaragara mu mikorere n’ibiciro bya banki, kugira ngo serivisi za banki zisubire kuba isoko y’iterambere aho kuba inkomyi ku bukungu bw’abaturage bagitera imbere.