Abakozi ba Leta bahugurwa kuri AI, bamwe bavuga ko amasomo abangamiye serivisi z’abaturage
Abakozi ba Leta bakorera mu nzego zitandukanye bari guhabwa amahugurwa ajyanye n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), agamije kubafasha kunoza akazi ka buri munsi no koroshya serivisi batanga ku baturage hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Aya mahugurwa yasabwe gukurikiranwa guhera hagati mu kwezi kw’Ukuboza 2025, aho buri mukozi yasabwaga kuba yamaze kwiga amasomo y’ibanze kuri AI bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2025, binyuze mu ikoranabuhanga ryabugenewe. Icyakora, iki gihe cyaje kongerwa kigirwa tariki ya 15 Mutarama 2026, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Nubwo igihe cyongerewe, bamwe mu bakozi ba Leta bavuga ko ayo masomo ateguye mu buryo bigoye kuyiga neza no gukomeza kuzuza inshingano zabo za buri munsi, by’umwihariko ku bakozi bahura n’abaturage umunsi ku wundi.
Bamwe bagaragaza ko byasabye kwiga mu masaha y’ikirenga, abandi bakavuga ko bahisemo gukoresha inzira zoroshye zo kurangiza amasomo batayasomye byimbitse.
Abaganiriye n’itangazamakuru, batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, bavuze ko imiterere y’amasomo ituma bigorana kuyiga neza mu gihe ugomba no gukora akazi ka Leta, ari na yo mpamvu bamwe bifashishije ubundi bwenge buhangano burimo ChatGPT, OpenAI, Gemini AI n’izindi, mu gusubiza ibibazo by’ibizamini.
Umwe mu bakozi ukorera mu karere kamwe ko mu Ntara y’Iburasirazuba yagize ati: “Ubu mfite certificates umunani, kandi sinamaze igihe kinini nzikorera. Nanyuragamo gusa, ngeze ku bizamini nkabikora nifashishije ChatGPT. Gusoma amasomo byagutwara igihe kinini itariki ikakugereraho. Nta mpamvu yo kwivuna kandi AI ikorwamo n’iyindi AI.”
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko bakurikije amabwiriza, bakiga amasomo uko yakabaye kandi bakarangiza ibizamini basubiza bishingiye ku bumenyi bwabo.
Muri abo harimo Niyonshuti Jean Paul, umwarimu ku ishuri ribanza rya Gishike mu Murenge wa Munyaga, Akarere ka Rwamagana, wavuze ko yatangiye ayo mahugurwa n’ubwo byamusabye kwigomwa ibitotsi.
Yagize ati:“Namaze ibyumweru bibiri nihugura, nabyukaga kare cyane mugitondo, nkarara nsoma. Byari bigoye ariko narabishoboye. Imbogamizi nagize ni interinete, ku manywa igatinda kubera abantu benshi, nijoro ikihuta.”
Nubwo hari abashoboye kurangiza amasomo, hari abandi by’umwihariko abarimu n’abakozi bakira abaturage batari babasha kuyasoza mbere y’igihe ntarengwa cya tariki ya 15 Mutarama 2026.
Bamwe mu baturage bagaragaza ko ibyo byagize ingaruka kuri serivisi bahabwa. Umuturage wahamagaye kuri Radio B&B FM mu kiganiro Impumeko y’Iwacu yavuze ko hari aho yasanze akazi katagenda neza kubera abakozi bahugiye mu gushaka certificates.
Yagize ati:“Abana ku mashuri ntibari kwiga, ugeze mu nzego z’ibanze usanga abakozi bahugiye mu masomo ya AI. Nageze ahantu marayo amasaha abiri, abana bari hanze batarimo kwiga.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, aherutse gusobanura ko aya mahugurwa agamije kongerera abakozi ubushobozi, atari ukubasimbuza.
Yagize ati: “Ubwenge buhangano buri guhindura uko isi ikora. Ku bakozi ba Leta ni amahirwe yo kunoza akazi, gufata ibyemezo byiza no guha abaturage serivisi nziza. AI izabafasha mu kazi ariko ntabwo izabasimbura.”
Amateka agaragaza ko nubwo AI yatangiye gukoreshwa cyane guhera mu mwaka wa 2000, igitekerezo cyayo cyatangiriye mu myaka ya 1950, nk’uko byagaragajwe mu nyandiko z’umushakashatsi w’Umwongereza Alan Turing, umwe mu bashinze imizi y’ubwenge buhangano.
Ivomo: Muhazi Yacu