Abakuru b’Ibihugu Paul Kagame na Felix Antoine Tshiseked bahuriye mu nama yahuje EAC na SADC baganiriye ku Mutekano wa RDC
Ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), mu kiganiro cyabereye kuri internet, cyibanda ku gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyi nama yahuje Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Perezida Dr. William Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe uyoboye SADC, Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, n’abanyamabanga bakuru b’iyi miryango.
Ibiro bya EAC byatangaje ko abakuru b’ibihugu bemeje kongera Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana mu itsinda ry’abahuza ku kibazo cya RDC. Hanemejwe kandi gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama yabaye ku wa 1 Kanama 2025.
Abakuru b’ibi bihugu basabye ko ubunyamabanga tekiniki bwa komisiyo za AU, EAC na SADC buhurizwa hamwe, bukaba ubunyamabanga bumwe buyoborwa na Komisiyo ya AU i Addis Abeba muri Ethiopia, mu rwego rwo guhuza imbaraga no gutanga ibisubizo bihamye ku bibazo by’umutekano mu karere.