Abantu batatu barashwe bahita bapfa mu muhango wo kureba umurambo wa Raila Odinga i Nairobi
Mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, abantu batatu bapfuye abandi benshi barakomereka nyuma y’uko polisi irashe amasasu n’imyuka iryana mu maso mu gihe abaturage bari bateraniye kuri stade ya Kasarani kureba umurambo wa Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya.
Nk’uko byatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Vocal Africa, aba bantu bishwe ubwo habaga akaduruvayo mu muhango wo guha icyubahiro Odinga, aho inzego z’umutekano zakoresheje imbaraga z’umurengera mu kugerageza guhosha umuvundo w’abantu bari bakubise stade yuzuye.
Umubiri wa Raila Odinga wagejejwe muri Kenya ku wa kane mu gitondo, uvuye mu Buhinde aho yari yaguye ku wa gatatu azize guhagarara gutunguranye k’umitima. Abategetsi bahise bahagarika ingendo z’indege kuri Jomo Kenyatta International Airport nyuma y’uko abantu benshi binjiye mu kibuga k’indege bashaka kumwakira, bituma kimara amasaha abiri gifunze.
Nyuma y’aho, umurambo we wajyanywe muri stade ya Kasarani, imwe mu nini muri Kenya, yakiriye abantu barenga ibihumbi 50. Ariko ubwo abaturage bari bamaze kwinjira ku bwinshi, polisi yatangiye kurasa mu kirere ndetse no gutera ibyuka biryana mu maso, ibintu byateye akaduruvayo n’ubwoba bukomeye mu bari aho.
Abatangabuhamya bavuze ko abantu benshi baguye hasi bashaka guhungira ku miryango isohoka, abandi barakomereka bikomeye. Nubwo igipolisi cy’igihugu kitaratanga ibisobanuro ku mpamvu cyakoresheje izo mbaraga, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya birimo KTN News na Citizen TV byatangaje ko abapfuye bashobora kuba bane, mu gihe Reuters yo ivuga ko ari babiri.
Umuyobozi wa Vocal Africa, Hussein Khalid, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abakozi babo babonye imirambo itatu yarashwe ijyanywe mu buruhukiro bwa City Mortuary i Nairobi.
Nyuma y’amasaha make ibintu bitangiye gutuza, Perezida William Ruto n’abandi bayobozi bakuru babashije kujya kureba isanduku irimo umurambo wa Odinga, mbere y’uko n’abaturage bemererwa gutambuka bakawureba mu gihe cy’amasaha macye.

Visi Perezida wa Kenya, Kithure Kindiki, uyoboye komite ishinzwe ibikorwa byo gusezera kuri Odinga, yavuze Odinga kuri uyu wa gatanu haraba umuhango w’icyubahiro cya gisirikare kuri Nyayo Stadium, kandi abaturage bose batumiwe gukomeza gusura umurambo “kugeza igihe cyose bizaba bikenewe.”
Abaturage benshi bo mu mujyi wa Nairobi n’ahandi mu gihugu bagaragaje akababaro kabo bitwaza amashami y’ibiti n’amababi – ikimenyetso cy’icyunamo mu bwoko bwa Luo, aho Odinga avuka. Imodoka nyinshi mu mujyi na zo zagaragaye zambaye ayo mashami mu rwego rwo kwifatanya n’abari mu gahinda.
Nyuma y’umuhango w’i Nairobi, umurambo wa Raila Odinga uteganyijwe kujyanwa ku wa gatandatu mu mujyi wa Kisumu, ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria, aho azasurirwa n’abaturage bo mu gace yavukiyemo mbere yo gushyingurwa iwabo i Bondo, mu birometero 60 uvuye Kisumu.
Umuryango we watangaje ko nyakwigendera yasize yifuje ko azashyingurwa mu gihe kitarenze amasaha 72 nyuma y’urupfu rwe.
Raila Odinga, wari ufite imyaka 80, yari umwe mu banyapolitike bakomeye baranze Kenya mu myaka irenga 40 ishize. Yabaye Minisitiri w’Intebe, yageze no ku mwanya wo kuba umukandida ku mwanya wa Perezida inshuro eshanu, ariko ntibyamuhira gutsinda amatora. Kenshi yagiye avuga ko yibwe amajwi.
Perezida William Ruto yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo mu gihugu hose, ndetse uyu wa gatanu wagizwe ikiruhuko rusange mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera.