Abanyarwanda Batatu Bafunzwe Bazira Ubujura Bwitwaje Intwaro aho bivugwa ko bibye Miliyoni 63 i Kampala
Abantu batandatu barimo Abanyarwanda batatu bafunzwe by’agateganyo muri gereza ya Luzira muri Uganda, bakurikiranyweho uruhare mu bujura bukomeye bwitwaje intwaro bwabereye mu mujyi wa Kampala, aho bivugwa ko hibwe miliyoni 63 z’amashilingi ya Uganda.
Abo bakekwaho icyaha bagejejwe ku Rukiko rw’Umukuru w’Abacamanza rukorera mu Kigo cy’Amahugurwa mu by’Amategeko (LDC) i Makerere, ku wa Kane, imbere y’umucamanza mukuru Timothy Lumunye. Baregwa ibyaha by’ubujura bwitwaje intwaro no gucura umugambi wo gukora icyaha gikomeye.
Abanyarwanda bashyirwa mu majwi ni Asuman Balituha, Elvis Zabayo na James Muhizi, bose bakaba abamotari kandi bakaba bari barabaruwe nk’impunzi. Abandi bareganwa na bo ni Abanyauganda batatu barimo umucuruzi, umumotari n’umukozi wo koza imodoka.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko icyaha cyabaye ku wa 20 Gashyantare 2026, kibera mu iduka riri muri Gwanda Shopping Mall i Kisenyi. Bivugwa ko abo bantu bateye umucuruzi witwa Michael Moses Ssekuliima, bakoresheje imipanga, bakamwambura amafaranga angana na miliyoni 63 z’amashilingi ya Uganda.
Amakuru avuga ko uwo mucuruzi yari agiye kubitsa ayo mafaranga akoresheje serivisi z’abakozi ba banki bakorera hanze yayo (agent banking), mbere y’uko agabwaho igitero.
Ubushinjacyaha buvuga ko iri tsinda ryari rimaze iminsi ritegura uwo mugambi, rihurira mu bice bitandukanye bya Kampala birimo Makindye na Rubaga. Iperereza kuri dosiye riracyakomeje.
Mu rukiko, abaregwa bavuze ko bakorewe iyicarubozo kandi bamaze iminsi 20 bafungiye kuri sitasiyo za polisi batabona ibiryo bihagije, ndetse bajyanwa hirya no hino hagati ya sitasiyo zitandukanye.
Hanagaragajwe ko umwe mu baregwa, Abdul Swamadu, ashobora kuba akiri umwana, bitandukanye n’imyaka 20 yanditse ku mpapuro z’uregwa. Urukiko rwategetse ko asuzumwa n’abaganga kugira ngo hamenyekane imyaka ye nyayo, no kureba niba agomba gufungirwa mu kigo cy’abana.
Ku birebana n’Abanyarwanda batatu, urukiko rwatangaje ko ku iburanisha ritaha hazashakwa umusemuzi w’ikinyarwanda kugira ngo basobanurirwe ibyaha baregwa mu rurimi bumva neza.
Abo bakekwaho icyaha bose bahise boherezwa muri gereza ya Luzira gufungwa by’agateganyo kugeza ku wa 30 Werurwe 2026.
Mu mategeko ya Uganda, icyaha cy’ubujura bukomeye bwitwaje intwaro gifatwa nk’icyaha gikomeye cyane, gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu mu gihe uregwa agihamijwe n’urukiko. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j