Abasirikare 3 bo mu mutwe udasanzwe wa FRDC batojwe n’abacancuro ba black Water bishwe hakekwa M23 n’ikoranabuhanga ryayo
Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, amakuru aturuka mu duce twa Minembwe n’ahandi harimo imirwano agaragaza ko intambara iri gufata indi ntera, aho ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane ikoreshwa rya drone n’uburyo bwo kuzihagarika, rigenda rihindura uko imirwano irwanwa.
Amakuru aturuka mu basirikare n’abasesenguzi b’umutekano bavuga ko mu bihe bishize, ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zashinze itsinda ryihariye ry’abasirikare batojwe n’abantu bivugwa ko bakomoka mu bigo by’abacancuro byigenga, birimo n’abahoze mu kigo kizwi nka Blackwater, kizwiho amahugurwa mu bya gisirikare no mu ikoranabuhanga ry’intambara. Iryo tsinda ngo ryari rifite inshingano zo gukoresha drone mu kugaba ibitero byo mu kirere, byibanze cyane mu bice bituwe n’Abanyamulenge.
Icyakora, mu cyumweru gishize hagiye havugwa inkuru yateje impaka n’urujijo: abasirikare batatu ba FARDC bakoraga izi nshingano bararashwe barapfa, mu gihe bivugwa ko nta barwanyi ba AFC/M23 bari hafi y’aho byabereye. Abo basirikare ngo barashwe kure y’imirongo y’urugamba, bituma hibazwa uko barashwe n’aho isasu ryaturutse.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ibyo bishobora kuba bifitanye isano n’ikoranabuhanga rihanitse bivugwa ko ihuriro rya AFC/M23 rimaze kugeraho, ririmo uburyo bwo gutahura umwanzi hakiri kare no kumenya aho aherereye. Ibi byatumye hatangira kuvugwa ko imbaraga z’iri huriro zitagishingiye gusa ku ntambara yo kurasana imbona nkubone, ahubwo ku gukusanya amakuru, ubutasi n’ikoranabuhanga.
Drone za FARDC zakomeje gushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abaturage benshi, by’umwihariko Abanyamulenge, aho n’urupfu rwa General Makanika ruvugwa ko rwatewe n’igitero cya drone. Ibyo byatumye AFC/M23 itangaza ko yashyize imbere ingamba zigamije kugabanya no guhagarika ikoreshwa ry’izi drone.
Hagati aho, imirwano irakomeje hagati y’ihuriro rya AFC/M23/Twirwaneho n’ihuriro rishyigikiye Leta ya Kinshasa rigizwe na FARDC, FDLR, imitwe ya Wazalendo, abacancuro, Imbonerakure ndetse n’ingabo z’u Burundi bivugwa ko ziyobowe n’ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.
Nyuma y’uko AFC/M23/Twirwaneho ivuye mu mujyi wa Uvira mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro, amakuru aturuka mu baturage no mu nzego z’umutekano avuga ko ingabo n’imitwe yitwaje intwaro, zirimo na FDLR zari zarahungishijwe mu Burundi, zongeye kwisuganya zigatangira ibitero mu bice byegereye Minembwe, bigamije gutera ubwoba no kwibasira abaturage bahatuye.
Hari amakuru avuga ko mu minsi ishize habaye ibitero bya drone bine byagabwe inshuro zirenga 12 mu masaha make, bigateza igihombo gikomeye ku baturage no ku bikorwaremezo. Nubwo bimeze bityo, amakuru atandukanye yemeza ko AFC/M23 ifite uburyo bwa “jamming system” bushobora kuyobya drone, bigatuma zimwe mu zo FARDC ikoresha zidashobora kugera ku ntego zazo.
Abazi imikorere y’iri huriro bavuga ko AFC/M23 ikoresha uburyo bw’intambara bushingiye ku kubona umwanzi mbere, kumenya imigambi ye no kumugabaho igitero atiteguye, uburyo bamwe bita intambara ishingiye ku makuru n’ubutasi. Ibi ngo ni byo byatumye ihuriro rishyigikiye Leta ya Kinshasa ritungurwa n’impinduka zirimo kugaragara ku rugamba.
Ku rundi ruhande, umutwe wa Twirwaneho wari usanzwe uzwiho gukoresha intambara yo kurasana imbona nkubone, nawo bivugwa ko umaze kongera ubushobozi bwawo, wungukira ku ntwaro n’ibikoresho byafatiwe mu mirwano yabereye i Uvira, aho bivugwa ko AFC/M23 yafatiyeyo intwaro nyinshi.
Uyu munsi, abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ingabo za Leta ya Kinshasa zageze mu gace ka Minembwe zigahura n’imitwe itagishingiye gusa ku kurasana, ahubwo ifite ubushobozi bwo kugenzura ikirere, gutahura umwanzi no kumugabaho ibitero mu buryo atiteguye.
Nubwo bimeze bityo, amakuru menshi akomeje kugaragaza ko abaturage, cyane cyane Abanyamulenge, bakomeje kugirirwa nabi. Hari aho bivugwa ko zimwe mu ngabo z’u Burundi zagiye muri ibyo bice zifite umugambi wo kubatera, nubwo umutwe wa Twirwaneho uvuga ko uri gukora uko ushoboye kose ngo uhagarike ibyo bikorwa.
Mu gihe intambara ikomeje, ihuriro rya AFC/M23/Twirwaneho rivuga ko rikomeje kwihagararaho no guhangana n’umwanzi wese urigabyeho ibitero, rikemeza ko urugamba rutararangira, kandi ko ikoranabuhanga rizakomeza kugira uruhare rukomeye mu guhindura icyerekezo cy’iyi ntambara igoye.
KANDA KURI LINK UDUKURIKIRE KURI WHATSAPP: