Leta y’u Burundi yohereje abasirikare bagera kuri 200 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugira ngo bafashe mu kurinda umutekano wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi, mu gihe umubano hagati ye n’ingabo za Congo ukomeje kuzamo agatotsi.
Amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano z’u Burundi avuga ko abasirikare ba mbere bageze i Kinshasa ku matariki ya 3 n’iya 8 Ukwakira 2025, bakaba ari igice cya mbere cy’igitero kinini cya batayo izoherezwa muri Congo ku nshingano zimwe zo kurinda umukuru w’igihugu.
Ku mugoroba wo ku wa 8 Ukwakira, indege ya Gisirikare ya Congo yo mu bwoko bwa Embraer ERJ-145 ifite numero 9T-TEA yavuye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura ijyanye abasirikare 34 b’Abarundi i Kinshasa. Abandi barenga 150 bari baragezeyo ku wa 3 Ukwakira.
Abo basirikare bose bigishijwe n’abarimu b’Abarusiya bakorera mu kigo cya gisirikare cya Ngagara, i Bujumbura, aho bahawe imyitozo ikomeye ya gikomando kuva muri Nyakanga 2025 mu kigo cya Mudubugu giherereye mu ntara ya Bujumbura (yahoze ari Bubanza), ikora ku mupaka w’uburasirazuba bwa Congo.
Uko koherezwa kw’ingabo z’Abarundi kubaye mu gihe ibintu bitifashe neza mu ngabo za Congo. Umubano hagati ya Perezida Tshisekedi n’abasirikare bakuru ba FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) urimo amakimbirane akomeye, byatumye abasirikare barenga 70 bafungwa, barimo abasirikare bakuru 30 bafite ipeti rya jenerari nk’uko bitangazwa n’inzego za gisirikare za Congo.
Muri bo harimo Lt. Gen. Christian Tshiwewe Songesha, Umugaba Mukuru w’Ingabo; Brig. Gen. Benjamin Katende Batubadila, wari ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri Garde Républicaine; na Gen. Franck Baumunda Ntumba, wahoze ayobora “Maison Militaire” ya Perezida Tshisekedi. Bose bashinjwa gufatanya cyangwa gushyigikira uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, uherutse gukatirwa urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare rwa Congo mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2025.
Tshisekedi, utarakunzwe cyane mu basirikare ndetse utamenyereye politiki ya Congo mu buryo bwimbitse, amaze igihe atizera ingabo ze, ndetse bamwe mu basirikare bakuru bamushinja kutabizera no kubasimbuza abanyamahanga mu nshingano zikomeye z’umutekano.
Kugira ngo yirinde, Perezida Tshisekedi yatangiye kwifashisha ingabo z’amahanga n’abacanshuro barimo Abarundi, Abanyaburayi, n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kandi ushyigikiwe na Kinshasa.
Kuva mu 2023, u Burundi bumaze kohereza abasirikare barenga 300 mu murwa mukuru wa Kinshasa, bashinzwe by’umwihariko kurinda Tshisekedi no gucunga umutekano w’ahakorerwa ibikorwa bya Leta n’iby’umukuru w’igihugu.
Amasezerano ya gisirikare hagati ya Kinshasa na Bujumbura
Iyo mikoranire ishingiye ku masezerano ya gisirikare yasinywe muri Kanama 2023 hagati ya Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye. Kuva icyo gihe, u Burundi bumaze kohereza batayo 24, zingana n’abasirikare hafi 25,000, barwana ku ruhande rwa FARDC mu mirwano yo kurwanya abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23.
Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cya Ndayishimiye cyo kohereza abasirikare benshi muri Congo gishingiye ku nyungu z’ubukungu no ku ruhare rwa politiki asangiye na Tshisekedi mu guhangana n’umutwe wa M23, ushinjwa guhagararira inyungu z’Abatutsi b’abanyekongo.
Amadolari n’inyungu z’abakuru b’ibihugu
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Kinshasa yishyuye Ndayishimiye miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika (USD 2,000,000) asaga miriyari ebyeri mu manyarwanda (2,888,652,…Rwf ) na miriyari 5 mu marundi ( 5,866,875,…BIF) nk’ishimwe ry’inkunga y’ingabo z’u Burundi, ndetse buri musirikare woherejwe kurwanya M23 yishyurwa USD 5,000. Gusa, ayo mafaranga yose ngo ajya mu mufuka wa Perezida Ndayishimiye, mu gihe abasirikare bo bakomeza guhembwa imishahara isanzwe y’i Burundi.
Ibyo byatumye bamwe mu basirikare n’abasivili b’i Bujumbura batangira kwibaza ku nyungu ziri inyuma y’iyo mirwano n’ingaruka zishobora kugera ku mutekano w’igihugu cy’u Burundi, mu gihe igice kinini cy’ingabo zacyo gikomeje kuba hanze.