Abasivili 18 bakomerekeye mu mirwano yahuje AFC-M23 na Wazalendo i Mashango
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025, nibura abasivili 18 bakomerekeye bikomeye mu mirwano ikomeje hagati y’inyeshyamba za AFC-M23 n’abarwanyi ba Wazalendo mu gace ka Mashango, kari muri chefferie ya Bwito, muri Territoire ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka ahabereye imirwano avuga ko ibitero byadutse mu bice bya Kihondo na Bukombo, aho imirwano imaze iminsi myinshi irimo guhangana hagati y’izi mpande zombi.
Ku munsi wabanje, umutwe wa AFC-M23 ubwo wari uri muri ipatrouille (paturuyi) waguye mu mutego w’abarwanyi ba CMC/Wazalendo (Nyatura) hafi y’umudugudu wa Mashango. Abaturage benshi bari baturutse mu gace ka Katsiru bavuye mu muganda ngo bakwijwe imishwaro n’amasasu ubwo impande zombi zatangiraga kurasana.
Amakuru yemejwe n’abaganga avuga ko abasivili 18 bakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Mwesso, biherereye muri territoire ya Masisi.
Kuva icyumweru gishize, ibice binini bya chefferie ya Bwito byakomeje kuba mu ntambara z’urudaca hagati ya AFC-M23 n’amatsinda ya Wazalendo, harimo n’iriyobowe na Dominique Ndaruhutse.
Iyi mirwano yateye ubuhungiro bukomeye mu baturage, aho imidugudu myinshi yasigaye idafite n’umwe. Abenshi bahungiye mu mujyi wa Mwesso no mu nkengero zawo, abandi basigaye mu gace ka Birambizo, naho bamwe bakaba bahungiye kure mu gace ka Kanyabayonga, mu majyaruguru.
Abaturage bahunze bavuga ko babayeho mu buryo bushaririye kubera kubura ibiribwa, imiti n’ubwirinzi, mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’imiryango itabara imbabare bakomeje gusaba ko habaho amahoro arambye n’ubufasha bwihuse ku baturage bahungabanyijwe n’iyi ntambara.