Abize ni bo bica Ikinyarwanda kurusha abandi – Dr Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean D’Amascène, yagaragaje ko ikibazo cyo kwangirika kw’Ikinyarwanda kidaturuka ku batarize, ahubwo giterwa cyane n’abize badaha agaciro ururimi kavukire.
Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubwo yagezaga ubutumwa ku banyeshuri bitabiriye amarushanwa agamije gushishikariza urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye gukoresha Ikinyarwanda kinoze, kurangwa n’umuco n’indangagaciro, no gusigasira umurage w’u Rwanda kugira ngo ukomeze guhererekanywa uko ibisekuru bisimburana.
Dr Bizimana yavuze ko hari imyumvire igenda ikwirakwira mu bantu bize bumva ko kuvanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga ari byo bibaha isura y’abasobanutse, ashimangira ko ari ukwibeshya gukomeye.
Ati: “Ikinyarwanda ntabwo cyangizwa n’abatarize cyangwa n’umuntu ushaka gukomeza kuba Umunyarwanda nyawe. Cyangizwa n’uwumva ko adashyizemo izindi ndimi aba atabaye uwo ari we. Nyamara ibyo ni ukwibeshya.”
Yakomeje agaragaza ko abayobozi, abanyeshuri, ibyamamare n’abandi baciye mu mashuri ari bo bakwiye kuba intangarugero mu gukoresha ururimi rwabo neza, aho kuba aba mbere mu kuruvanga no kurwangiza.
Minisitiri Bizimana yahaye umukoro abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye wo kunoza Ikinyarwanda aho bari hose, by’umwihariko mu miryango bavukamo. Yabibukije ko kwiga bidakwiye kubatandukanya n’umuco ndetse n’ururimi kavukire, ahubwo bikwiye kubibakomeza.
Yabasabye kandi kujya bakebura bagenzi babo no gufasha ababyeyi babo kutavanga indimi mu buryo budakwiye. Yagarutse ku mateka y’u Rwanda yatumye hari bamwe mu babyeyi batagize amahirwe yo kwiga Ikinyarwanda gihagije, asaba urubyiruko kubafasha kukimenya no kugikoresha neza.
Ati: “Ikinyarwanda kiboneye mukibangikanye no kwiga no kumenya neza izindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda. Nimugera imuhira, ababyeyi na bo mubibabwire. Hari ababyeyi bataganiriza abana babo Ikinyarwanda, hari n’abatakizi kubera ibibazo by’amateka. Mwebwe mubafashe kukimenya no kugikoresha.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, na we yagaragaje ko urwego ayoboye ruzakomeza gushyigikira gahunda zose zigamije guteza imbere Ikinyarwanda n’indangagaciro z’Igihugu binyuze mu rubyiruko.
Ati: “Nk’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), twiyemeje gushyigikira gahunda zose zigamije guteza imbere Ikinyarwanda n’umuco nk’indangagaciro by’Igihugu, binyuze mu rubyiruko.”
Amarushanwa yavuzwe yabaye ku rwego rw’ibigo by’amashuri, aho Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama ryahatanaga na E.S Bumbogo, bahatanira kuzahagararira Umujyi ku rwego rw’Igihugu. E.S Bumbogo ni yo yatsinze n’amanota 90%, mu gihe E.S Kagarama yagize amanota 70%.
Biteganyijwe ko icyiciro cya nyuma cy’ayo marushanwa kizaba muri Gicurasi 2026, aho ibigo bizaba byatsinze muri buri Ntara bizahurira ku rwego rw’Igihugu.
Aya marushanwa ari mu murongo wa politiki igamije kurinda no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, nk’inkingi y’umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP CHANNEL UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j