ack Dorsey Yasohoye “Bitchat”: Urubuga Rushya rw’Ubutumwa Rwifashisha Bluetooth aho gukenera Internet
Jack Dorsey, umwe mu bayobozi bakomeye b’urubuga Twitter (X) akaba n’umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu ikoranabuhanga ku isi, yongeye gutungurana n’undi mushinga mushya: “Bitchat.” Ni urubuga rwifashishwa mu kohereza ubutumwa nk’uko bimeze kuri WhatsApp na Signal, ariko rukaba rufite umwihariko ukomeye: ntirukenera internet.
Uru rubuga rwubakiye ku ikoranabuhanga rya Bluetooth na mesh networking, aho abantu bashobora kohererezanya ubutumwa igihe bari hafi y’abandi bantu bakoresha uru rubuga, bose bakaba mu ruganda rumwe rwa Bluetooth, cyangwa binyuze mu barukoresha begera abandi — ubutumwa bugakomeza gusakara nk’inkongi y’umuriro, ndetse n’iyo uri kure y’uwo woherereje ubutumwa bwamugeraho binyuze ku bandi.
Mu gihe ibihugu byinshi bikigaragaza ibibazo by’itumanaho — yaba kubera kwimwa internet ku bushake bwa leta, gusenyuka kw’inzego za internet mu bihe by’ibiza cyangwa intambara, cyangwa se abantu bari mu bice by’icyaro bitagerwaho na murandasi — Bitchat iza nk’igisubizo gishya cyihariye.
Jack Dorsey yavuze ko “ikoranabuhanga ry’ubwisanzure mu itumanaho rigomba kuba ridategekwa na Internet gusa.” Akomeza avuga ko Bitchat izagirira akamaro abantu bose “bashaka kuvugana mu bwisanzure, nta kwigengesera, nta kugenzurwa, nta connection.”
Bitchat Ihanganye na WhatsApp? Si Urugamba Rushya gusa, Ni Filosofiya
Nubwo benshi bashobora kwibaza niba Bitchat igiye guhangana ku isoko na WhatsApp cyangwa Telegram, abahanga mu ikoranabuhanga bavuga ko muri filozofiya n’intego, BitChat iri mu cyerekezo gishya. Irashaka guha abantu uburenganzira bwo kuvugana, n’iyo Isi yaba icecetse.
Ni urubuga ruzafasha cyane abari mu bikorwa bya politiki, mu bigaragambya, mu bikorwa by’ubutabazi mu bice byibasiwe n’ibiza, cyangwa se mu byaro aho internet itagera.
Bitchat ikoresha Bluetooth kugira ngo yohereze ubutumwa ku muntu uri hafi (muri metero 100 cyangwa munsi yazo). Ariko uramutse uri kure, ubutumwa bushobora kwifashisha abandi bantu muri urwo ruganda rwa Bluetooth — “relay system” — aho ubutumwa bukomeza gusakara kugeza bugeze kuri nyirabwo.
Nta nomero ya telefone isabwa, nta email, kandi ntukeneye gushyira ubutumwa mu bubiko bwa “cloud”. Ubutumwa buca mu muyoboro, bukagera ku wo bugenewe, bukagenda bupfa nyuma yo kugera ku ntego yabwo — nk’uko urupapuro rwahiye ruba rwabaye ivu nta jambo ryanditseho na rimwe wabona.
Icyizere n’Imbogamizi: Ese Bitchat Izagira Aho Igera?
Nubwo ari ikoranabuhanga rikomeye, haracyari imbogamizi, cyane cyane ku bijyanye n’umubare w’abarikoresha rikeneye kugira ngo rigende neza. Niba nta bantu benshi mu gace runaka barikoresha, ushobora gusanga ritifashishwa neza — ni network isanzwe yiyubaka bijyanye n’imbaraga z’abantu benshi bayikoresha.
Ariko Jack Dorsey avuga ko yizeye ko bizatanga impinduka, cyane cyane ku bantu barambiwe kugenzurwa, gukurikirwa cyangwa kwimwa uburenganzira bwo gutumanaho.