Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ibiri kubera i Kinshasa n’ahandi mu bice bigenzurwa n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo (uzwi nka Fatchi Beto) bitakiri amakosa asanzwe y’imiyoborere, ahubwo ari sisiteme iteguye neza y’ibyaha bya Leta, ishingiye ku bwoba, iyicarubozo n’ubwicanyi bukorerwa mu bwihisho.
Mu butumwa AFC/M23 yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X (Twitter), ivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyizeho amagororero n’ahafungirwa abantu mu bwihisho, atemewe n’amategeko, akorera hanze y’ubutabera kandi akorana n’inzego z’umutekano zigenzurwa n’abo mu muryango wa hafi wa Perezida n’abo bahuje inkomoko.
AFC/M23 ivuga ko aho hantu hatabayeho ku bw’impanuka cyangwa uburangare, ahubwo ari igikoresho nyamukuru cy’igitugu, gikoreshwa mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abarwanashyaka, abaharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abasirikare n’abapolisi bakekwaho kudashyigikira politiki y’ubutegetsi buriho.
Nk’uko iri huriro ribivuga, ibyaha bivugwa bikomeye cyane birimo gushimutwa kw’abantu, gufungwa nta mategeko abigenga, iyicarubozo rikabije, gufatwa ku ngufu, kwicwa hadakurikijwe inzira y’amategeko no kuburirwa irengero. AFC/M23 ivuga ko bamwe mu bahohoterwa cyane ari abo mu gice cy’abavuga Igiswahili, bakekwaho kutizerwa n’ubutegetsi cyangwa kwanga gushyira mu bikorwa amabwiriza abona ko ari icyaha.
Iri huriro rishinja ubutegetsi bwa Tshilombo kwirengagiza burundu amategeko, aho abantu bafungwa nta mpapuro zibihamya, nta bacamanza, nta manza ziburanishwa, bigatuma ubutabera buhinduka igikoresho cya politiki aho kuba inkingi y’igihugu.
AFC/M23 ivuga kandi ko ubutegetsi bushingiye ku ivangura rishingiye ku moko, aho abo mu muryango wa Perezida n’abo bahuje inkomoko bikingirwa, mu gihe abandi bahinduka intego y’itotezwa n’ihohoterwa. Ivuga ko Repubulika yahinduwe umutungo bwite w’agatsiko gato kiyitirira ubutegetsi.
Mu mujyi wa Kinshasa, nk’uko AFC/M23 ibivuga, ni ho habaye indiri y’iyo sisiteme y’igitugu: ifatwa ry’abantu nijoro, gufungirwa mu nyubako zitazwi, n’iyicarubozo ryabaye uburyo bwo kuyobora igihugu. Inzego z’umutekano zivugwa ko zahinduwe imitwe ya politiki irinda ubutegetsi, mu gihe ubutabera busigaye ari isura gusa idafite imbaraga.
Iri huriro rivuga ko guceceka kw’inzego za Leta atari ikosa, ahubwo ari ingamba zigamije guhisha ukuri, kuko kwemera ibyo byaha byasobanura kwemera ko Leta yateshutse ku mahame agenga igihugu kigendera ku mategeko.
AFC/M23 ishimangira ko ibiri kuba bitakiri ikibazo cy’imiyoborere mibi gusa, ahubwo ari icyaha gifite inshingano zihanwa n’amategeko mpuzamahanga. Ivuga ko iyicarubozo, amagororero yo mu bwihisho n’ubwicanyi bikorerwa abaturage bidashobora guhishwa n’amagambo ya politiki cyangwa imvugo zo kwigira intangarugero ya demokarasi.
Mu butumwa bwayo, AFC/M23 ivuga ko Abanye-Congo benshi, cyane cyane abo mu gice cy’abavuga Igiswahili, bicwa mu bwihisho, bagafungirwa ahatemewe, imiryango yabo igasigara mu kababaro no mu rujijo. Ivuga ko guceceka kuri ibyo atari ukubura ibimenyetso, ahubwo ari ukwirengagiza imibabaro y’abantu.
Iri huriro risoza rivuga ko amateka agaragaza ko ubutegetsi bwose bushingiye ku bwoba butinda, ariko budahoraho, ko ababuze bazamenyekana, dosiye zizafungurwa, kandi ukuri kuzashyirwa ahabona.