AFC/M23 Yamaganye umwanzuro w’Ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma: “Ni Icyemezo Gishingiye ku Buyobe n’Ubwirasi bwa Politiki”
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryagaragaje kutishimira no gutangazwa n’umwanzuro wasohotse i Paris ku wa Kane, werekeye ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma. Uyu mwanzuro wafashwe na perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron mu nama y’ubutabazi yibanze ku karere k’ibiyaga bigari, wagaragajwe nk’ikimenyetso cy’“iterambere ry’ubufasha bwa kimuntu” muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Ariko nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23 Corneille Nangaa, iri huriro ryavuze ko uyu mwanzuri udasobanutse kandi udahuye n’ukuri guhari, kandi ukaba wafashwe hatabayeho inama cyangwa kugisha inama ubuyobozi bwa AFC/M23.
“Icyemezo cyafatanywe ubwirasi, kitanareba abaturage bacu”
AFC/M23 ivuga ko ifungurwa ry’iki kibuga cya Goma ridashobora kwitwa igikorwa cy’ubutabazi mu gihe intambara, ibitero bya drone n’ibisasu bya leta ya Kinshasa bikomeje guhitana abasivili mu ntara za Walikale, Masisi, Fizi (Minembwe), Walungu na Mwenga.
> “Biratangaje kuvuga ubufasha bwa kimuntu mu gihe ibisasu birimo gusenya amazu, inganda, ibiraro, n’ibibuga by’indege byifashishwa n’imiryango y’ubutabazi,” ni ko byavuzwe mu itangazo ry’iri huriro.
AFC/M23 yongeyeho ko kuba banki zarafunzwe na leta ya Kinshasa mu bice byinshi by’Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Goma, byambura abaturage uburyo bwo kubona amafaranga yabo, bigaragaza ko ubuzima busanzwe butarasubira mu buryo ku buryo hasubukurwa ingendo z’indege.
–
Ibimenyetso bitatu byerekana ko igihe kitaragera
Iri huriro ryagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi bituma rifata iki cyemezo cya Paris nk’“ikintu kidafite ishingiro”:
1. Ibitero bya drone bya leta ya Kinshasa bikomeje kugaba ibisasu ku baturage bo mu duce twegereye imitwe yitwara gisirikare.
2. Iyangirika ry’indege z’ubutabazi zari zigenewe kugeza imfashanyo mu bice bya Walikale na Minembwe.
3. Gufunga mu buryo bw’amaherere ikirere cy’uduce tuvugwaho kugenzurwa na AFC/M23, kugira ngo byorohere ibikorwa bya gisirikare bigamije kwibasira abaturage.
> “Nta buryo bwo gutekereza ku ngendo z’indege mu gihe leta ikoresha indege zayo n’indege z’abaterankunga mukurasa abaturage,” bivugwa mu itangazo.
“Mu duce tugenzerwa na AFC/M23, abaturage babayeho mu mutekano n’icyubahiro”
Mu kurengera isura yayo, AFC/M23 ivuga ko mu duce yigaruriye, abaturage bafite umutekano n’icyizere, ugereranyije n’umihangayiko igaragara mu bice bigengwa na leta ya Kinshasa.
Ihuriro ryagaragaje kandi impungenge ku bikorwa bya bamwe mu miryango y’ubutabazi mpuzamahanga bivugwa ko “byungukira mu kaga k’abaturage” no mu gutiza umurindi imitwe yitwara gisirikare nka FDLR, ishinjwa gufatanya na Kinshasa mu bikorwa byo kurwanya AFC/M23.
> “Hari imiryango y’ubutabazi yahinduye akaga k’abaturage uruganda rwo kwinjiza inyungu no kuramba ku ntambara,” byavuzwe mu itangazo.
“Ubufransa bugomba kugira umurongo uhamye”
AFC/M23 yasabye leta y’Ubufransa, yateguye inama yabereye i Paris, kudafatanya n’abakoresha imfashanyo nk’intwaro za politiki, ahubwo ikagendera ku mahame y’ubutabera n’uburinganire mu kugenzura ikibazo cya Kongo.
> “Ubufransa ntibukwiye gushyigikira ababyaza amahirwe akaga k’abaturage. Bugomba gufasha gushaka ibisubizo birambye by’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari,”
Icyifuzo cyo kongera imbaraga mu nzira y’amahoro
Mu gusoza, AFC/M23 yibukije ko ishyigikiye amahoro arambye anyuze mu biganiro n’iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga, cyane cyane avugwa mu biganiro bya Doha.
Ihuriro ryasabye kandi umuryango mpuzamahanga kureka gufasha “ubutegetsi butubahiriza amasezerano yabwo” kandi bukomeje ibikorwa byo gushoza intambara no kwibasira abaturage.
Mu gihe Kinshasa yo ikomeje kwemeza ko ifungurwa ry’ikibuga cya Goma ari intambwe y’amahoro n’ubutabazi, AFC/M23 ivuga ko ari ubushake bwo gusibanganya ukuri ku byerekeye umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa RDC.
Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangazwa ku buryo iyo myumvire yombi ishobora guhuza kugira ngo abaturage basanzwe, bo bagizweho ingaruka n’intambara, bongere gusubizwa icyizere cy’amahoro.