AFC/M23 yatangaje ko igiye gutangira kurasa drone za FARDC ziri kuyirasa
Umuryango w’inyeshyamba wa AFC/M23 watangaje ko ugiye gutangira kurasa drone z’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zimaze igihe zirasa ku birindiro byawo no mu bice bituwe n’abaturage.
Kuva mu mezi make ashize, AFC/M23 yakunze gushinja ingabo za Leta za Congo gukoresha drone zo mu bwoko bwa CH-4, zikorerwa mu Bushinwa, mu bikorwa byo kuyigabaho ibitero. Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo avuga ko izi ndege zitagira abapilote zituruka kenshi mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, aho zakajije ibitero mu byumweru bishize mu bice bya Walungu, Masisi, Rutshuru na Walikale.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 23 Ukwakira 2025, Perezida wa M23 akaba n’Umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), yavuze ko umutwe we ufite ubushobozi bwo kurasa izo ndege kandi ko ugiye gutangira kubikora.
Yagize ati:
> “Dufite ubushobozi bwo kurasa izo drone. Twigeze kubikora mu bihe byashize, kandi ni byo tugiye kongera gukora guhera uyu munsi igihe cyose tuzagabwaho ibitero.”
Uyu muyobozi, Bertrand Bisimwa, yongeyeho ko guhera kuri uwo munsi, M23 izajya isubiza ku bushotoranyi bw’ingabo za Leta ya Congo.
> “Guhera uyu munsi, tugiye kujya dusubiza ingumi ku ngumi ubushotoranyi bwa Kinshasa. Tugamije kwimika amahoro mu turere dufite mu maboko yacu ndetse n’uturi mu maboko ya Leta kugira ngo amahoro asagambe mu gihugu hose,”
AFC/M23 kandi yagaragaje impungenge ku bikorwa by’ihohoterwa bikomeje gukorwa n’abarwanyi bitwa Wazalendo muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe ushinja abo barwanyi gufata abagore ku ngufu no gufata amashusho y’ibyo bikorwa bagasakaza ku mbuga nkoranyambaga.
Bisimwa yavuze ko ibyo bikorwa ari akarengane gakabije katazihanganirwa:
> “Ntituzakomeza kwihanganira ibikorwa byo gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu bigakorwa ku karubanda. Ibyo ni ibyaha by’ubugome tugomba guhagarika.”
Umutwe wa M23, umaze imyaka myinshi urwana n’ingabo za Leta muri Kivu y’Amajyaruguru, umaze iminsi uvuga ko ushaka “kwimika amahoro n’ubutabera” mu duce ugenzura, nyamara ukomeza gushinjwa na Leta ya Congo n’imiryango mpuzamahanga guhungabanya umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.