AFC/M23 yatangaje ko iratangira kurasa u Burundi
Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko ryinjiye mu cyiciro gishya cy’intambara, aho rivuga ko rigiye kujya rirasira ahantu hose hategurirwa cyangwa haturuka ibitero byo mu kirere byibasira abaturage n’ibirindiro byaryo.
Iri tangazo ryakurikiye igitero cya drone cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu mujyi wa Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama rishyira uwa 1 Gashyantare 2026. AFC/M23 yaje kwemeza ko ari yo yagabye icyo gitero.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yari mbere yatangaje ko iri huriro rigiye gutangira kurasa ahantu hategurirwa kandi hakanaturuka ibitero bya drone n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi zikoreshwa n’ingabo za FARDC.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Bisimwa yavuze ko ubuyobozi bwa Kinshasa bukomeje gukoresha ibitero byo mu kirere mu kwibasira abaturage batuye mu bice AFC/M23 igenzura, ibintu yavuze ko bidashobora gukomeza kwihanganirwa.
Yavuze ko ibibuga by’indege bya Kisangani muri RDC ndetse n’icya Bujumbura mu Burundi biri mu hantu iri huriro rishinja gukoreshwa mu gutegurirwamo ibitero bya drone byibasira abaturage, cyane cyane abatuye mu gace ka Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku wa 3 Gashyantare 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yemeje ko igitero cya drone cyagabwe i Kisangani cyari kigamije gusenya ikigo cyayoborerwagamo ibikorwa bya drone za FARDC.
Yavuze ko izo drone zagiye zifashishwa mu kwibasira abaturage ndetse n’ibirindiro bya AFC/M23 mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Kanyuka yashimangiye ko iri huriro ritazemera gukomeza kurebera mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeje kwibasira abasivili, ashimangira ko ahantu hose hategurirwa ibitero bizajya hasenywa aho bituruka.
Yagize ati: “AFC/M23 irahamagarira ubutegetsi bwa Kinshasa guhitamo amahoro cyangwa intambara. Nihitamo intambara, izaryozwa ingaruka zose zizayikurikiraho.”
Uyu muvugizi yanavuze ko Leta ya RDC idakwiye gushinja abandi igitero cyagabwe i Kisangani, kuko AFC/M23 ari yo yakigabye. Yongeyeho ko niba Kinshasa yibaza aho iri huriro rikuye ubushobozi bwo gukoresha drone, ikwiye kwibuka ibikoresho byafatiwe ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu.
Yavuze ko Leta ya RDC atari yo yonyine yemerewe gukoresha drone cyangwa abacanshuro mu ntambara.
Iyi gahunda yo kurasa ahantu hose haturuka ibitero byo mu kirere yanashimangiwe n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, wavuze ko igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Kisangani cyaciye “umurongo utukura” kandi ko ubwiganze bwo mu kirere Kinshasa yari yishingikirijeho butakiriho.
Nangaa yavuze ko guhera ubu igikoresho cyose cyo mu kirere kizoherezwa kugirira nabi abaturage bo mu bice AFC/M23 igenzura kizajya gisenyerwa aho giturutse.
Ati: “Amatwara yo kwirinda mbere yo kugabwaho igitero yatangiye. Buri kibazo kizakubitirwa aho gitangirira.”
Nubwo Nangaa atigeze avuga izina ry’u Burundi mu buryo butaziguye, amagambo ye yasomwe na benshi nk’umuburo werekezwa ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, mu gihe cyakomeza kuvugwaho gukoreshwa mu gutegurirwamo ibitero bya drone byibasira ibice igenzurwa na AFC/M23.
Abayobozi b’iri huriro bagaragaje ko drone cyangwa indege yose izagerageza kubagabaho igitero izahanurwa, kandi ko bazajya barasa aho yaturutse, haba mu bice bya RDC cyangwa mu kindi gihugu cyose.
Gusa AFC/M23 ivuga ko intego yayo atari ukwibasira abaturage, ahubwo ko ibitero byose igaba bigamije ibikoresho bya gisirikare gusa, ikavuga ko abasivili badakwiye kubigwamo.
Ku bijyanye n’u Burundi, iri huriro ryakomeje kuvuga ko ridafite umugambi wo kugirana amakimbirane na bwo, rishimangira ko ikibazo cyaryo nyamukuru ari ubutegetsi bwa RDC.
Icyakora ryakunze gusaba ubuyobozi bw’i Gitega kuvana ingabo zabwo ku butaka bwa RDC no kureka kwivanga mu makimbirane ari muri icyo gihugu, ubusabe bivugwa ko butigeze bwitabwaho.
Hagati aho, amakuru akomeje guturuka mu duce twegereye umupaka w’u Burundi na RDC avuga ko mu minsi ishize habayeho imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’u Burundi n’iza AFC/M23.
Ayo makuru avuga ko iyo mirwano yaba yaraguyemo abasirikare benshi b’Abarundi, nubwo ibyo bitaremezwa n’impande zombi.
Hari kandi andi makuru avuga ko abakomando ba AFC/M23 bagabye ibitero ku mipaka ihuza u Burundi na RDC, bagashimuta abashinzwe umutekano bagera kuri 24 bari bayicunze.
Nubwo ayo makuru na yo ataremezwa ku mugaragaro, yakomeje kuzamura impungenge z’uko intambara iri mu burasirazuba bwa RDC ishobora gukwira mu bihugu by’akarere. Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j