Ihuriro AFC/M23 rivuga ko rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata Umujyi wa Uvira, rinasaba abaturage bawutuye gukomeza ubuzima busanzwe batikanga.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ku rukuta rwe rwa X yahoze ari tweeter.
Mu butumwa bwe, Kanyuka yavuze ko mu mezi asaga atatu ashize iri huriro ryakomeje kwamagana imvugo z’urwango n’ibitero byakorerwaga abaturage, ndetse n’ubwicanyi bwavugwaga mu bice byari bikiri mu maboko ya FARDC n’inzego zikorana na yo.
Kanyuka yavuze ko ibyo bikorwa by’abarwanya AFC/M23 birimo n’ingabo z’u Burundi byakomeje guteza umutekano muke mu bice biri ku rugamba, ariko ko ubu “ibibazo byatezaga impungenge byamaze gukemuka.”
Yatangaje ko Umujyi wa Uvira “wamaze kubohorwa”, asaba abaturage bawutuye “gusubukura imirimo yabo nta guhangayika”, kuko AFC/M23 ngo “iri mu mujyi kugira ngo irebe ko umutekano wabo urinzwe.”
Yanaboneyeho gukangurira abaturage bavuye mu byabo guhungira mu bice bitandukanye, kugaruka mu ngo zabo, avuga ko “nta bibahungabanya bikiharangwa.”
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa RDC cyangwa FARDC ntiburagira icyo butangaza kuri ibi birego n’aya makuru mashya yerekeye ifatwa rya Uvira.