Afurika y’Epfo: Umuhungu wa Robert Mugabe yatawe muri yombi akurikiranyweho kugerageza kwica umuntu
Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko yataye muri yombi Chatunga Mugabe, umuhungu wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, akurikiranyweho uruhare mu gikorwa cyo kurasa cyabereye mu gace ka Hyde Park mu mujyi wa Johannesburg kuri uyu munsi.
Mu itangazo polisi yashyize ahagaragara kuri uyu mugoroba, yemeje ko Chatunga Mugabe hamwe n’undi mugabo umwe utatangajwe amazina, bari babanje kugezwa kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo babazwe ku byabaye, ubu bamaze gufatwa ku mugaragaro.
Polisi ivuga ko aba bombi biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Alexandra mu gihe cya vuba, aho bazasomerwa ibyaha bakekwaho birimo kugerageza kwica umuntu. Iperereza ku byabereye muri Hyde Park rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’impamvu yaba yarateye icyo gikorwa.
Hyde Park ni kamwe mu duce dutuwemo n’abaturage bafite ubushobozi buhambaye mu mujyi wa Johannesburg, bikaba byatumye iki gikorwa gikurura ibitekerezo by’abaturage benshi ndetse n’itangazamakuru.
Chatunga Mugabe ni umwe mu bana ba Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe igihe kirekire mbere yo gukurwa ku butegetsi mu mwaka wa 2017 ndetse akaza no kwitaba Imana mu mwaka wa 2019. Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku mimerere y’uwarashwe cyangwa ku mpamvu zishobora kuba zarateye icyo gikorwa.
Polisi yasabye abaturage gutuza mu gihe iperereza rigikomeje, ivuga ko izakomeza gutangaza amakuru mashya uko azagenda aboneka.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://inganzohub.com/burkina-faso-igi…yo-muri-ethiopia/