AKON na we yaba yaributse kwizigamira muri bwa buryo bwa Hakim: Mu rubanza rwa gatanya n’umugore we, byagaragaye ko nta mitungo umwanditseho
Umuririmbyi w’icyamamare w’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, Akon, ari mu manza aregwamo n’umugore we Tomeka Thiam, wamureze asaba gatanya nyuma y’imyaka isaga 29 bari bamaranye, ndetse asaba indishyi za miliyoni 100 z’amayero asaga miriyari 167,936,rwf.
Ariko icyatunguye benshi si uko uyu muryango uri gusenyuka, ahubwo ni uko inkiko z’Amerika zasanze Akon afite ibihumbi $10,000 gusa kuri konti ye bwite asaga million 13 z’amanyarwanda, ibintu byahise byibutsa benshi inkuru y’umukinnyi wa Paris Saint-Germain, Achraf Hakimi, na we wigeze gutungura umugore we ubwo yamenyaga ko umutungo wose wa Hakim wanditse ku mubyeyi we.
Akon na Tomeka Thiam babanye kuva mu ntangiriro z’umuziki we, ndetse bafatwaga nk’urugero rw’urukundo rurarambye mu ruganda rwa muzika, iyo ikaba imwe mu mpamvu uyu mugore we yashingiragaho amwaka ariya mafaranga kuko ngo byinshi yagezeho yabimufashijemo muri icyo cyose bamaranye. Nyamara amakuru yegereye umuryango avuga ko Tomeka yamaze igihe kinini yifuza gutandukana n’umugabo we, kubera “kutumvikana kudashobora gukemuka”, harimo kumwirengagiza n’amabanga ku mutungo wa Akon, ndetse no kuba yaravumbuye ko uyu muhanzi amuca inyuma ku bandi bakobwa n’abagore batandukanye.
Uwo mugore yavuze ko igihe cyose yabonaga Akon akomeje kubaho ubuzima bwuzuye amabanga menshi, cyane cyane ku bijyanye n’amafaranga n’indi mitungo itagaragaraga neza.
Inkiko zasanze afite ibihumbi $10,000 gusa – Byibutsa Hakimi
Amakuru yaturutse mu rukiko ruri kuburanisha uru rubanza avuga ko Akon afite $10,000 gusa kuri konti ye. Ibyo byabaye nk’ibitunguranye cyane ku bantu benshi bamuzi nk’umuhanzi ukize wugize imishinga ikomeye muri Afurika, irimo Akon City na Lighting Africa Project.
Umwe mu bantu ba hafi y’urubanza yagize ati: “Urukiko ntirwabashije gukurikirana neza umutungo wa Akon, hari ibimenyetso bigaragaza ko amafaranga ye menshi ashobora kuba ari kuri konti y’umubyeyi we.”
Ibi byahise bituma abantu benshi bibuka Achraf Hakimi, umunyamaroke ukinira PSG, ubwo umugore we Hiba Abouk yamusabaga gatanya ashaka kugabana imitungo, akaza gutungurwa no kumenya ko umutungo wose wa Hakim wanditse kuri nyina, Saida Mouh.

Hakimi na Akon: abigisha bo “kwizigamira” mu buryo bushya
Mu gihe Hakimi yashyiraga imitungo ye yose kuri nyina, Akon na we arakekwaho kuba yarashyize umutungo we kuri konti y’umubyeyi we, nk’uburyo bwo kwirinda ko urukiko rwamusaba amafaranga menshi mu manza z’imitungo n’indishyi.
Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bahise bavuga ko “Akon yiganye Hakimi”, abandi bakavuga ko ari uburyo bwo “kuba maso” mu gihe ubana n’umuntu ushobora gukurura intambara z’imitungo mu gihe urugo rusenyutse.
Imbuga nkoranyambaga ziri kubivugaho cyane
Iyi nkuru yahise icicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye Akon bavuga ko abantu bakize bagira uburyo bwihariye bwo kugenzura umutungo wabo, mu gihe abandi babibona nk’uburyo bwo guhisha ukuri.
Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe – yaba Akon cyangwa Tomeka – ruratangaza itangazo ku mugaragaro ku by’uru rubanza cyangwa uko umutungo wa Akon usigaye ugaragara.
