Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 28 wo mu Murenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara, ukekwaho kwica mukuru we bapfuye amafaranga 250Frw.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi, mu Ntara y’Amajyepfo, ku itariki ya 31 Ukuboza 2025, ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba (17h00’).
Nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, ukekwa n’umuvandimwe we w’imyaka 40 bari bari mu rugo rw’umubyeyi wabo banywa inzoga, maze hagati yabo havuka intonganya ishingiye ku mafaranga 250Frw ukekwa yavugaga ko mukuru we yari amurimo. Ngo ubwo yamwishyuzaga, mukuru we yamusubije ko nta mafaranga amuha, bituma amagambo akomeye avugwa hagati yabo.
Izo mpaka zakurikiwe n’igikorwa cy’ubugome, aho ukekwa yeguye intebe bari bicayeho, ayikubita mukuru we mu gahanga. Nyuma yo kugwa hasi, uwakubiswe yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho, ariko bigeze mu rukerera arapfa.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye, ukekwa yemeye icyaha, avuga ko byabaye atabigambiriye, asaba imbabazi ku bw’ibyabaye. Gusa Ubushinjacyaha bushimangira ko n’ubwo icyaha cyaba kitabaye ku bushake bwo kwica, igikorwa cyo gukubita ku bushake cyateye urupfu kigomba kuryozwa uwagikoze.
Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, icyaha giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ingaruka zikomeye z’imiryango idacunga neza amakimbirane, cyane cyane iyo ihujwe n’inzoga n’amakimbirane ashingiye ku mafaranga, n’ubwo yaba ari make cyane. Abasesenguzi mu by’amategeko bagaragaza ko amafaranga make atajya aba impamvu, ahubwo aba imbarutso y’amakimbirane yari asanzwe ari mu mibanire y’abantu.
Urubanza rw’uyu mugabo rutegerejwe mu nkiko, aho hazemezwa niba icyaha akurikiranyweho gihamye, ndetse n’ibihano bishobora kumuhana hakurikijwe amategeko.