Amafoto n’amajwi y’urukozasoni: Umuco wo kwinjira mu buzima bwite bw’abandi n’ingaruka zabyo ku muryango mugari.
Muri iyi minsi, imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Facebook na TikTok zasakajweho uduce duto tw’amajwi n’amashusho bivugwa ko ari umupasiteri witwa MUTESI yifashe ari gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo bwo kwikinisha afata video, uburyo bukunda gukoreshwa n’abakundana cyangwa ababyemeranijweho ariko batari kumwe, aho buri umwe yifata video cg bagahurira kuri video call, hagamijwe gutuma buri umwe arangiza. Aya makuru ngo yavuye mu biganiro bya bamwe mu bitwa aba influencers bakora live kuri izi mbuga ndetse no ku mbuga za YouTube z’abiyita abanyamakuru ariko batitaye ku ndangagaciro z’itangazamakuru.
Iyo usuzumye uburyo ibi bintu byatangiye gukwirakwizwa, birababaza. Ntibyari bikwiye kuba inkuru y’iterabwoba n’isebanya isakazwa nk’icyayi cyo guhembura abashonji, bikavugirwa ku mbuga zose, bigamije gusenya izina ry’umuntu no kumuhindura igikoresho cyo gusetsa imbaga cyangwa kumuvumira ku gahera. Uwo ari we wese ubyirebera, ibitekerezo bitandukanye byamuhita mu mutwe; ariko kuri njye nk’umunyamakuru, nk’umuntu wita ku gaciro ka buri wese, iki ni igikorwa gisa n’icyo kwangiza umuryango mugari.
Hashize iminsi imbuga nkoranyambaga zarabaye icyambu cy’amajwi n’amashusho y’uwitwa Pasiteri MUTESI, bigaragara ko ari ibimushotora ku giti cye. Ibi byahindutse inkuru y’iturufu, abiyita abanyamakuru b’imyidagaduro n’abo bita influencers babyinjiramo nk’aho ari umukino wo gushimisha abantu. Ariko se, inyungu y’umuntu umwe ishobora kugerwaho binyuze mu mibabaro y’undi?
Iyo video n’amajwi, niba koko byaragaragaye, ntabwo ari ikibazo cy’imbuga nkoranyambaga gusa, ni ikibazo cy’amategeko. Uwo muntu wabonye ayo makuru y’ibanga, akayashyira hanze cyangwa akayoherereza abandi, yakoze icyaha cyo guhemukira uwamweretse ibanga, kandi amategeko y’u Rwanda akijyana mu butabera. Hari ingingo z’amategeko zivuga ku kwangiza izina ry’umuntu, guharabika, no gusakaza amashusho n’amajwi y’urukozasoni nta bwumvikane.
➡️ Ubutabera bukwiye gukora umurimo wabwo:
Kugenzura inkomoko y’ayo mashusho n’amajwi,
Gukurikirana uwari ufite inshingano zo kutayakwirakwiza ariko akayahindura igicuruzwa,
Kwamagana no gukurikirana ababihinduye iturufu kuri reels video n’izindi mbuga, kuko bari gukoresha ibintu bitubaha ubuzima bwite bw’umuntu ngo bibinjirize amafaranga.
Iyo tubayeho tudatanga urugero rwiza ku bantu b’ingenzi mu muryango, harimo n’abana, duhindura urwego rw’imyitwarire rw’igihugu cyose.
Kwandagaza ubuzima bwite bw’abandi si umuco nyarwanda
Mu muco nyarwanda wa kera, abantu babwirizwaga “kugira amabanga” no “guhisha ibitagenda neza mu muryango”, kugira ngo hatagira uwo bibabaza cyangwa ngo bigire ingaruka ku bandi. Uko isi igenda igeza abantu ku mbuga nkoranyambaga, hagiye hazamo ibintu byitwa ngo ubwisanzure bwo kuvuga (freedom of expression) ariko bikaba umuzingo wo gusenya ubuzima bwite bw’undi muntu.
Ibi bikorwa byo guharabika umuntu mu ruhame, cyane cyane binyuze mu byo abenshi bita revenge porn cyangwa se kwerekana amashusho y’urukozasoni, bigira ingaruka ziremereye:
Ku muryango wa nyir’ukuvugwaho: abana bashobora kubyinjiramo bakabaho mu rwikekwe n’isoni.
Ku muntu ubwe: kwibasirwa no gutukwa, gucibwa intege, ndetse no guhura n’agahinda gakabije kugeza ku kwiyahura.
Ku muryango mugari: bigaragaza ko twataye umuco wo kubaha no kubaha ubuzima bwite bw’abandi.
Ese n’aho byaba ari ukuri, ni nde bikwiye kureba?
Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo gusakaza ibintu byangiza undi. Niba hari uwo tubonye akora ikosa, umuco wacu utwigisha kumufasha gukosora mu ibanga, kumutera ishyaka ryo kwisubiraho, atari ukumusebya mu ruhame. Ubundi, n’aho ayo majwi yaba ari ukuri, ni ikibazo cye bwite, si ikibazo cy’imbaga.
Ikibabaje ni uko abari mu ruganda rw’imyidagaduro babigize iturufu. Ubu, aho kugira ngo umuntu ajye kureba ikiganiro runaka ku bw’inyigisho, igitekerezo gishya cyangwa iterambere ry’abahanzi, usanga yitabira ku bw’amatiku, ugasanga abiyita abari mu mwuga w’itangazamakuru babigize uburyo bwo kwambika abantu ubusa, bagashaka likes na views.
Ni iki cyakorwa?
Kongera indangagaciro mu biganiro: Ibiganiro by’imyidagaduro ntibikwiye kuba ibirundo by’amatiku. Bikwiye kuba icyanzu cy’amakuru yubaka, agaragaza ubuzima bwiza bw’abahanzi, n’ibisubizo ku bibazo bahura nabyo.
Amategeko y’itangazamakuru akwiye gukoreshwa: Urwego rushinzwe itangazamakuru (RURA, RMC) rukwiye gukurikirana abari kurenga umurongo, rukabasaba kwitonda no kubahiriza amahame y’itangazamakuru.
Kwimakaza ibiganiro bifite ireme: Abategura ibiganiro bagomba guha umwanya w’icyubahiro ibiganiro bigaragaza ubuhanzi, ubuhanzi bugira isoko, n’ubuzima bwiza bw’abahanzi; ntibahinduke abakangisha isebanya n’amatiku.
Igitekerezo cyange bwite
Nk’umunyamakuru, nk’umuntu wumva agaciro k’umuntu, ndamagana n’ijwi rirenga ibi bikorwa byo kwinjira mu buzima bwite bw’abandi bigamije kubasebya. Ntitugomba kuba intandaro y’amarira y’abandi. Niba dushaka umuryango wubahiriza indangagaciro, reka tubwire abato n’abakuru ko ibyo bashyira hanze bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Hari igihe umunyamakuru cyangwa influencer agomba kumenya aho guhagarara. Iyi ni imwe muri izo nshingano zacu: kubungabunga ubuzima bw’abantu, si ukubusenya.
ndibutsa buri wese ko uburenganzira ku buzima bwite bw’umuntu ari ntagereranywa. Nta muntu ugomba kwihisha inyuma y’ijambo imyidagaduro ngo asenye izina ry’undi.
Ubutabera burakenewe: uwatanze ayo majwi n’amashusho, uwari afite inshingano zo kuyahisha ariko akayakwirakwiza, bose bakwiye kubiryozwa.
Umuco urakenewe: abari mu ruganda rw’imyidagaduro nibagarure umuco wo gutanga ibitekerezo bifite ireme, bitari ibyo gukangisha abantu cyangwa kubavunira imiheha ibaha isoko.
Imyidagaduro si inkota yo kurimbura izina ry’undi, ni urubuga rwo kubaka, gusetsa no gutanga ubuzima bwiza. Niyo nzira nyayo y’iterambere.
[contact-form][contact-field label=”Name” type=”name” required=”true” /][contact-field label=”Email” type=”email” required=”true” /][contact-field label=”Website” type=”url” /][contact-field label=”Message” type=”textarea” /][/contact-form]