Amasezerano ya RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yajemo kidobya ikomeye
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, ubukungu n’imiyoborere, amasezerano iherutse gusinyana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akomeje kuvugisha benshi, by’umwihariko abanyapolitiki, abanyamategeko n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Ku wa 4 Ukuboza 2025, Leta ya RDC yashyize umukono ku masezerano yihariye yemera ko abashoramari b’Abanyamerika bagira uruhare runini mu kugenzura no gucunga ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro. Mu gusinya ayo masezerano, Leta ya Congo yagaragaje ko Amerika yiyemeje gufasha iki gihugu mu kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano, hagamijwe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka myinshi ihungabanya amahoro mu burasirazuba bw’igihugu.
Nubwo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bugaragaza ayo masezerano nk’inzira yo gukura RDC mu mutego w’umutekano muke n’ubukene bukabije, hari abatari bake bayabona nk’igikorwa cyo kugurisha umutungo w’igihugu ku nyungu z’amahanga.
Ibi byatumye muri Mutarama 2026, itsinda ry’abanyamategeko b’Abanye-Congo bafatanyije n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu batanga ikirego mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga. Basaba ko ayo masezerano yahagarikwa byihuse, bavuga ko yashyizweho umukono mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko atigeze anyuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa ngo yemezwe n’abaturage binyuze muri kamarampaka.
Mu kirego cyabo, aba banyamategeko bagaragaje ko ayo masezerano arenga ku ngingo z’Itegeko Nshinga rya RDC zigenga ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu ku mutungo kamere wacyo, ndetse n’iteganya ko ibihugu byose bigomba kungana imbere y’amategeko. Bavuga ko gutanga igenzura ry’ibirombe ku gihugu cy’amahanga, cyane cyane mu gihe kirekire, bihungabanya ubusugire bwa RDC n’ahazaza h’abaturage bacyo.
Me Jean-Marie Kalonji, umwe mu banyamategeko batanze iki kirego, yatangaje ko icyo gikorwa ari inshingano za gisivili. Yagize ati: “Binyuze mu gutanga iki kirego mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, turi kubahiriza inshingano zacu nk’Abanye-Congo zo kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu no gusigasira umutungo wacu ku bw’abazadukomokaho.”
Aya masezerano kandi yanenzewe bikomeye n’inzego z’amadini. Mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2025, Umushumba wa Kiliziya Gatolika muri RDC, Musenyeri Fulgence Muteba, yatangaje amagambo akomeye yamaganaga icyemezo cya Perezida Tshisekedi. Yavuze ko bibabaje kubona umutungo kamere w’igihugu ugwatirizwa hagamijwe kurinda ubutegetsi bw’umuntu umwe.
Aganiriza abakirisitu Gatolika i Lubumbashi, Musenyeri Muteba yagize ati: “Ese mwari muzi ko twasinye amasezerano y’imyaka 99 yo kubyaza umusaruro umutungo kamere? Imyaka 99! Kandi turabizi ko amabuye y’agaciro atazabaho iteka. None se ni gute umuntu agwatiriza umutungo w’igihugu imyaka 99?”
Izi mpaka zaje gufata indi ntera nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko Amerika yahagaritse intambara yo muri RDC, bityo ikaba yiteguye kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro Perezida Tshisekedi yari yarayijeje. Hagati muri Mutarama 2026, Leta ya RDC yohereje i Washington D.C urutonde rw’ibirombe byatoranyijwe bigomba kugenzurwa n’abashoramari b’Abanyamerika, ibintu byarushijeho kongera impungenge ku bwisanzure n’ubwigenge bw’igihugu.
Ku rwego mpuzamahanga, ikigo cyo muri Amerika giharanira uburenganzira bw’abantu ku mitungo yabo, Oakland Institute, cyatangaje ko ikirego cy’aba banyamategeko gifite ishingiro. Iki kigo cyavuze ko amasezerano nk’aya akunze gushyira mu kaga inyungu z’abaturage b’ibihugu bikize ku mutungo kamere, bityo kemeza ko kizakomeza gushyigikira aba banyamategeko mu rugamba rwabo.
Kanda Hano udukurikire kuri WhatsApp https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j