Amateka ya Reagan rugaju watangiye umwuga w’Ubutoza
Nyuma yo kunyura mu nzira itoroshye nk’umunyamakuru wa siporo ubu afatwa nk’ishyiga ryinyuma Rugaju Reagan ni muntu ki?
Yavukiye i mulenge ho mu minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1993 ahabwa amazina ya Ndayishimiye Reagan.
Rugaju Reagan nk’amazina akoresha ubu kuko asobanura ko Rugaju ari izina rya se kandi rivugitse neza avuka ku babyeyi aribo Rugaju Manase na Sifa mama we, akaba yaravutse ari umwana wa kane.
Ku myaka itanu gusa mu 1998 umuryango we waje kwimukira mu Rwanda batura mu Gatsata ari naho yahise atangirira amashuri ye abanza ku ishuri rya Ecole Primaire de Gatsata.
Rugaju yaje gutsinda ikizamini cya leta cy’amashuri abanza yoherezwa kwiga kuri Ecole Secondaire de Gisenyi ubu ni mu karere ka Rubavu.
Yahize umwaka umwe gusa ahita ajya kwiga I Kayonza mu Burasirazuba anahasoreza ikiciro cya mbere cy’ayisumbuye yoherezwa i Nyanza muri Christian Roi aba ariho asoreza amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi (Icyongereza, Ikinyarwanda, Igiswahili).
Nubwo yakundaga kureba umupira byamusabye kubyorohomo ngo atazatsindwa yabonye buruse ahita ajya kwiga uburezi muri 2016 asoza amasomo ye.
Muri 2008 se wa Reagan yitabye Imana mama we asigarana umutwaro wo kurera abana barindwi bose, Ibi byatumye bamujyana kwa Nyirakuru aba ariho akomeza kurererwa.
Muri 2014 ubwo yari akiri muri kaminuza nibwo yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru yafashe urugendo ajya kureba Rugimbana Thèogene kuri radio Flash amwumvisha uburyo azi gusesengura amakuru ya siporo.
Ku nshuro yambere nyiri Flash amwumvise yamwemereye kwimenyereza mu gihe cy’amezi atatu, ayisoje akomereza kuri Contact Fm naho yari amaze nk’uwimenyereza kuko yamaze umwaka wose adahembwa.
Bigeze muri 2017 mukuru we yaraminuje amubwirako agomba kureka itangazamakuru kuko ntakintu ryamwinjirizaga amujyira inama yo kujya gushaka imibereho muri Kenya.
Rugaju yafatiyeho aragenda ahita abona akazi ko kuba umugenzuzi w’abakozi mu kabiri gakomeye gusa ntiyari azi iyo biva n’iyo bijya akomeza kwihagararaho kuko yabonaga ntakundi kuko yari yarigeze guhanurirwa ko azavamo umunyamakuru ukomeye nabwo yumvaga atari mu bintu bye.
Yaje kugaruka mu Rwanda muri Kanama 2018 ahamagawe na Rugimbana washakaga ko bakorana kuko yari yaramubonyemo impano, hano yamwigishije ukuntu agomba kwita ku ijwi rye ndetse yagombaga kuza mu kiganiro yabanje kunywa inshyushyu no kurya imineke.
Ijwi rye ryatumye KNC nyiri Radio na TV1 amuha gukora ikiganiro cya kumanika cya siporo cyitwa One Sport show icyo gihe amafaranga yari atangiye kuza.
Muri 2021 yashwanye na Rugimbana bakoranaga Trace foot arirukanwa, bituma yibaza aho azakura akazi haciye igihe gito ubuyobozi bwa Radio yitwaga B&B Umwezi bwaramuhamagaye yerekwa amasezerano n’amahirwe abonye yo gukorana na yo akiyumvira yaje guhabwa amakuru ko hari umwanya muri RBA kuberako Patrick Habarugira yari agiye kwiga muri Canada afata umwanzuro wo kujya kugerageza amahirwe akora ikizamini aranagitsinda kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2021 aba umukozi wa RBA mu buryo budasuburwaho ndetse ni umukozi wa Kigali Universe yashinzwe na Coach GAEL yewe anamamaza bimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda bicuruza imikino y’Amahirwe (Bet)
Rugaju Reagan avuga ko yababajwe nuburyo nyirakuru yamwitayeho nyuma akaza kwitaba Imana ku buryo kubyakira byamugoye ndetse byasabye ko yigira mu buruhukiro kwirebera koko ko byarangiye byanatumye afata telefone ye yifata amashusho ari kumuganiriza iki cyikaba aricyo kintu kitajya kiva mu mutwe we.
Rugaju akunda gusenga buri wa gatatu na buri cyumweru ajya mu materaniro, aracyari ingaragu ndetse avukana n’abakobwa batatu n’abahungu bane avuga ko bamwe baba Kenya, Canada, Congo n’Urwanda.
Mu mwaka wa 2025 atangiye inshingano nshya zo gutoza.