Ku munsi w’amatora rusange muri Uganda, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatangaje ko igihugu cyinjiye mu mwijima wa politiki n’ikoranabuhanga, nyuma y’uko internet ihagaritswe hirya no hino mu gihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), Bobi Wine yavuze ko hari raporo nyinshi zerekana kwiba amajwi (ballot stuffing) byabereye mu byanya bitandukanye by’amatora, anashinja inzego z’umutekano z’igihugu uruhare rutaziguye mu guhungabanya igikorwa cy’amatora.
Yagize ati: “Isi ikwiye kumenya ibiri kubera muri Uganda ku munsi w’amatora. Internet yahagaritswe. Hari amakuru menshi y’aho amajwi yibwe. Abayobozi bacu, barimo na visi perezida wacu ushinzwe Akarere k’Iburengerazuba, barafashwe. Abahagarariye amashyaka ku byicaro by’amatora benshi barashimuswe, abandi birukanwa ku byanya by’amatora.”
Bobi Wine yongeye gutangaza ko imashini za BVVK, zigenewe gufasha mu kwemeza umwirondoro w’abatora, zananiranye mu bice byinshi, ibintu yavuze ko byahaye icyuho ibikorwa by’uburiganya mu matora.
Mu butumwa bwa kabiri, yavuze ko ingabo na polisi bya Leta biri gukoresha imbaraga n’igitugu, bigamije guhagarika no gutoteza abayobozi n’abahagarariye ishyaka rye hirya no hino mu gihugu. Yavuze kandi ko hari abayobozi benshi bari kwibasirwa no gufatwa ku ngufu.
Ati: “Uganda iri mu mwijima kubera internet yafunzwe. Hari ibikorwa byinshi byo kwiba amajwi byagaragaye. Ingabo na polisi by’ubutegetsi biri kwitandukanya n’inshingano zabyo, bikaba biri gukandamiza abahagarariye abaturage ku byicaro by’amatora.”
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko abaturage ba Uganda bakwiye kwanga no kwamagana ubutegetsi yavuze ko bushingiye ku maraso, asaba amahanga kudaha ubuyobozi buriho icyubahiro cyangwa ubuzimagatozi ubwo ari bwo bwose.
Yashoje asaba Abanyauganda guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo mu mahoro, anasaba amahanga gukomeza gukurikirana uko amatora agenda muri Uganda, akoresheje ijambo hashtag #FreeUgandaNow.