Ambasade y’u Rwanda muri leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yasohoye itangazo rigenewe Abanyarwanda bari muri izo leta na Bahrain
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangaje ko muri ubi bihe by’intambara Iran ihanganyemo na Israel ishyigikiwe kandi ifashwa na Amerika iri gukurikiranira hafi umutekano w’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati, inizeza Abanyarwanda bose batuye cyangwa bari mu ruzinduko muri izi leta no muri Bahrain ko bakomeje kuba amahoro.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 4 Werurwe 2026 i Abu Dhabi, iyi Ambasade yavuze ko iri gukorana bya hafi n’inzego zibishinzwe mu bihugu icumbikiwemo, ndetse n’abagize umuryango nyarwanda bahatuye, kugira ngo harebwe ko Abanyarwanda bahabwa serivisi n’ubufasha bikenewe mu gihe cyose byaba ngombwa.
Ambasade yasabye Abanyarwanda bose bari muri ibyo bihugu kubahiriza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zibifitiye ububasha mu bihugu barimo, no gukomeza gukurikirana amakuru yizewe atangwa n’inzego za Leta.
By’umwihariko, yasabye ba mukerarugendo b’Abanyarwanda baba baragumye muri UAE kubera impamvu zitandukanye, kwiyandikisha ku mugaragaro muri Ambasade kugira ngo biborohere kubona ubufasha. Bashobora kubikora bifashishije urubuga rwabugenewe (forms.gle/YxnNbEfmmNuzEx…) cyangwa bakoresheje kode ya QR yashyizwe ku itangazo.
Ambasade kandi yashyize ahagaragara nimero z’itumanaho ryihutirwa zirimo +971508242987 na +971504253218, ndetse na email: [email protected], ku bakeneye ubufasha bwihuse.
Iri tangazo rije mu gihe umutekano w’akarere ukomeje gukurikiranwa n’ibihugu byinshi, aho inzego z’u Rwanda zivuga ko ziteguye gufasha no kurengera inyungu z’Abanyarwanda aho bari hose. Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j