“Amerika isigaye ari ikibazo ku isi” INAfrica yamagana igitutu cyayo kuri Venezuela
Tariki ya 3 Mutarama 2026, ihuriro ry’urubyiruko nyafurika INAfrica ryasohoye itangazo rikomeye ryamagana ibyo ryise ibikorwa by’ubushotoranyi n’igitutu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gushyira kuri Repubulika ya Bolivariya ya Venezuela, bigamije guhungabanya ubusugire bwayo n’ubwigenge bwa politiki.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, INAfrica yavuze nk’urubyiruko rwa Afurika n’abarinda ahazaza h’isi, ishinja Amerika kwitwara nk’“umupolisi w’isi” wiyemeje kwivanga aho atabifitiye uburenganzira, ishimangira ko iyo myitwarire ishaje kandi idakwiriye gukomeza kwihanganirwa.
Iryo huriro ryagarutse ku mateka y’aho Amerika yagiye yivanga mu bindi bihugu, rivuga ko Irak yasenywe hashingiwe ku bimenyetso by’ibinyoma byavugaga intwaro za kirimbuzi za Saddam Hussein, Libya igasenyerwa biganisha ku rupfu rw’abagore n’abana no gusigara mu kajagari k’intambara n’impfu, ndetse rikagaragaza n’ibitero byakozwe muri Nigeria byitwajwe kurwanya iterabwoba ariko bigakorerwa mu bice by’abaturage batari bafite aho bahuriye n’iryo terabwoba.
INAfrica ivuga ko byagaragaye ko ahagiye havumburwa peteroli, amategeko mpuzamahanga ahita asuzugurwa ku mugaragaro, bigaragaza intege nke n’ubushobozi buke bw’Umuryango w’Abibumbye, uwo ihuriro ryemeza ko wananiwe kurinda abatagira imbaraga mu gihe bahanganye n’ibihugu bikomeye. Kubera iyo mpamvu, INAfrica ivuga ko Umuryango w’Abibumbye utakiri igikoresho gifatika cyo kugarura ubutabera ku rwego mpuzamahanga.
Iryo tangazo risaba Amerika kubaha demokarasi n’ubusugire bw’ibihugu byose, rikangurira ibihugu by’Afurika kwiyubaka mu bya gisirikare n’ubukungu, rishimangira ko nta gihugu cyo hanze kizigera kiba umucunguzi w’ibindi mu gihe cy’ubushotoranyi.
INAfrica kandi isaba ko igitutu cyose Amerika ishyira kuri Perezida Nicolás Maduro gihagarikwa, ko ingabo za Amerika zivanwa hafi ya Venezuela, ikibutsa ko buri gihugu gifite uburenganzira budakuka bwo kwigenera ejo hazaza hacyo.
Iryo huriro ryashingiye kandi ku ngingo ya 2(4) y’Inyandiko-shingiro y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko ibihugu bigomba kwirinda gukoresha imbaraga cyangwa gutera ubwoba ibindi mu rwego rwo guhungabanya ubusugire n’ubwigenge bwa politiki.
Nicolás Maduro, umaze imyaka myinshi ayobora Venezuela, azwi nk’umwe mu bayobozi bagumye ku murongo wa politiki ya Hugo Chávez yo gushyira imbere ubusugire bw’igihugu, kwigenga ku bukungu bushingiye ku bikomoka kuri peteroli, no kurwanya icyo yise ubukoloni bushya.
Ku butegetsi bwe, Venezuela yakomeje gushimangira politiki yo kudakorera ku mabwiriza ya Washington, ikomeza imikoranire n’ibihugu nka Russia, China na Iran.
Maduro yashyize imbere gahunda zo gufasha abaturage batishoboye, zirimo gutanga ibiribwa ku giciro gito, guteza imbere ubuvuzi rusange no kugenzura umutungo kamere w’igihugu binyuze muri Leta ubwayo.
Nubwo igihugu cyahuye n’ihungabana ry’ubukungu rikomeye, ubutegetsi bwe bwakomeje gutsimbarara ku bitekerezo by’uko Venezuela igomba kugena icyerekezo cyayo idahaswe n’amahanga.
Amerika ishinjwa gushyira igitutu kuri Venezuela ahanini kubera impamvu za politiki n’ubukungu. Venezuela ifite imwe mu mitungo ya peteroli myinshi ku isi, kandi kuyigenzura cyangwa kuyigira mu murongo ujyanye n’inyungu za Amerika byabaye inzozi za Washington igihe kirekire.
Byongeye, Maduro akomeje kwamagana no kwanga politiki za Amerika, ari na yo mpamvu afatwa nk’imbogamizi ku nyungu zayo mu karere ka Amerika y’Epfo.
Amerika ishinja Maduro kudaha agaciro demokarasi no guhonyora uburenganzira bwa muntu, ariko ku ruhande rwe, ubutegetsi bwa Venezuela bubifata nk’urwitwazo rwo guhungabanya Leta yigenga no gushaka kuyisimbuza ubuyobozi bworoshye kugenzurwa n’amahanga.
Mu gusoza, INAfrica ivuga ko urubyiruko rw’Afurika ruhagaze ku mahame y’amahoro, ubutabera n’itegeko mpuzamahanga riboneye, rukanenga ikintu cyose gisa n’ubushotoranyi bwo gukandagira ku busugire bw’ibihugu byigenga.
