AMERIKA–U BUFARANSA: Trump na Macron mu ntambara y’amagambo, Greenland n’uruhare rw’Isi ni intandaro intandaro
Umubano hagati ya Donald Trump na Emmanuel Macron wongeye kuzamo umwuka mubi, nyuma y’uko hagaragaye kutumvikana ku ngingo zikomeye zirimo icyifuzo cya Trump cyo kugira ijambo rikomeye kuri Greenland n’ibitekerezo bye byo gushyiraho urwego rushya rw’amahoro ku Isi twavuga ko rwasimbura Umuryango w’Abibumbye (ONU) Amerika imaze iminsi yikuyemo.
Nk’uko amakuru atandukanye akomeje gutangazwa abivuga, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ntiyemera na gato igitekerezo cy’uko Amerika yagira ububasha cyangwa igikorwa cya politiki kuri Greenland, igihugu gifitanye umubano wihariye na Danemark. Macron kandi ngo yagaragaje impungenge ku bitekerezo bya Trump byo gushyiraho icyo yise “Board of Peace”, avuga ko bidashobora gusimbura uruhare rwa ONU mu gucunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Ibyo kutumvikana byahise bitera Trump uburakari, aho bivugwa ko yatangaje ko Amerika ishobora kongera imisoro ku bicuruzwa by’u Bufaransa birimo champagne na vins, mu rwego rwo “kurengera inyungu z’Amerika”. Si ubwa mbere Trump akoresheje intwaro y’imisoro mu guhangana na bagenzi be ku isi.
Ikindi cyateye impaka kurushaho ni uko Trump yashyize hanze ubutumwa bw’ibanga (SMS) bivugwa ko Macron yamwandikiye mu bihe byashize, bugaragaza ko bombi bari basanzwe bagirana ibiganiro bya hafi ku ngingo zirimo Siriya, Iran n’inama za G7. Muri ubwo butumwa, Macron agaragara asaba Trump gukomeza ubufatanye, anagaragaza ko atumva neza icyerekezo cya Trump ku kibazo cya Greenland.
Iki gikorwa cyo gushyira hanze ubutumwa bw’ibanga cyafashwe na benshi nk’ikinyuranye n’imyitwarire isanzwe ya dipolomasi, aho ibanga n’icyizere hagati y’abayobozi b’ibihugu bifatwa nk’ingenzi.
Si ubwa mbere Trump anengwa kubera uburyo yifata ku ruhando mpuzamahanga. Mu gihe cya manda ye ya mbere, nyakwigendera Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe yigeze kumugereranya na “Goliath wiyumva nk’ugomba gutinywa n’Isi yose”, amagambo yagaragazaga impungenge z’abayobozi bamwe ku mikorere ya Trump.
Kugeza ubu, nta tangazo ryemewe rirasohoka riturutse ku biro bya Perezida Macron ryemeza cyangwa rihakana burundu ibyo Trump yatangaje, ariko biragaragara ko umubano wa Paris na Washington uri mu bihe bikomeye bisaba ubushishozi bwa dipolomasi.
Iki kibazo kirerekana uko politiki mpuzamahanga ikomeje kuba urubuga rw’ihangana ry’inyungu, amagambo akakaye n’imyitwarire itunguranye, cyane cyane iyo Trump ari mu biganiro.