Amerika yakuyeho by’agateganyo ibihano yari yarafatiye peteroli y’u Burusiya
Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatanze uruhushya rwihariye rwemerera ibihugu kugura by’agateganyo peteroli zimwe na zimwe z’u Burusiya zari zimaze igihe zifungiwe mu mato ku nyanja, mu rwego rwo kugabanya izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli ku isi nyuma y’intambara Amerika yatangije kuri Iran.
Ibiciro bya peteroli byazamutse cyane nyuma y’ifungwa ry’umuhora unyuramo peteroli Strait of hormus, inzira inyuramo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi. Iri fungwa ryateje ibura rikomeye ry’ingufu ku rwego mpuzamahanga.
Ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps zaburiye ko zishobora kwibasira ibikorwa bya peteroli na gaz mu karere mu rwego rwo kwihorera ku bitero byagabwa ku bikorwa remezo by’ingufu by’iki gihugu.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko inzego z’umutekano za Amerika zateshutse ku rugero Iran ishobora kugeraho ifunga iyo nyanja, bikaba byaratumye ubukungu bw’isi bujya mu kaga. Mu byumweru bibiri bishize, nibura amato 16 atwara peteroli n’ibindi bicuruzwa yibasiwe bikomeye bikozwe na Iran mu gace ka Strait of Hormuz, mu Nyanja y’Abarabu no mu kigobe cya Oman, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kugenzura umutekano wo mu nyanja, United kingdom Maritime Trade Operations.
Iran ivugwaho gushyira ibisasu byo mu mazi muri ako gace, mu gihe ingabo za Amerika zatangaje ko zarohamishije amato 16 yashyirwagaho ibyo bisasu mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Nubwo umutekano ukomeje kuba muke, Perezida wa Amerika yabwiye televiziyo Fox News ko abakozi b’amato banyura muri iyo nyanja bakwiye “kwigirira icyizere,” ashimangira ko “nta kintu cyo gutinya gihari.”
Icyemezo cyo koroshya ibihano kuri peteroli y’u Burusiya igihugu kiri mu bicuruza peteroli nyinshi ku isi gifashwe mu gihe Amerika yari yarashyize igitutu ku masosiyete y’iki gihugu igamije kugabanya amafaranga atera inkunga intambara kiri kurwana muri Ukraine.
Umunyamabanga wa Minisiteri y’Imari ya Amerika, Scott Bessent, yavuze ko uru ruhushya rugamije kongera peteroli iri ku isoko mpuzamahanga, rureba gusa peteroli yari isanzwe iri mu nzira ku mato guhera ku wa 12 Werurwe, kandi rukazakomeza gukurikizwa kugeza ku wa 11 Mata.
Yashimangiye ko iki cyemezo kidateganyijwe gutuma ubutegetsi bwa Moscow bunguka cyane, kuko amafaranga menshi u Burusiya bukura mu rwego rw’ingufu aturuka ku misoro yishyurwa ku rugero rwo kuyicukura aho gukomoka ku bucuruzi bwo ku nyanja.
Icyakora, bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Trump banenze iki cyemezo. Senateri Jeanne Shaheen wo muri Leta ya New Hampshire yavuze ko mu gihe Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ashyigikira Iran mu bitero byibasira inyungu za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, Washington iri kongerera Moscow amafaranga yo gukoresha mu ntambara.
Mbere y’ibi, Amerika yari yanahaye inganda zitunganya peteroli zo mu Buhinde uruhushya rw’iminsi 30 rwo kugura peteroli y’u Burusiya yari ifungiwe mu nyanja, hagamijwe gukomeza gutuma peteroli iboneka ku isoko mpuzamahanga.
Mu gihe ibura ry’ingufu rikomeje kwiyongera, ibihugu byinshi byatangiye gufata ingamba zirimo kugabanya ikoreshwa rya lisansi, gushyiraho igiciro ntarengwa no gukoresha ibigega byihutirwa bibitse peteroli.
Abasesenguzi b’ubukungu baburira ko n’iyo intambara yarangira vuba, bidashoboka ko inzira ya Strait of Hormuz yahita yongera gufungurwa ako kanya.
Banki ikomeye mu ishoramari Goldman sachs yazamuye igipimo cy’ibiciro bya peteroli ya Brent iteganya muri uyu mwaka ku kigero cya 20%. Iteganya ko muri Werurwe igiciro kizagera ku madolari 100 kuri buri ka gunguru ka peteroli, kikagabanuka kikagera ku madorali 85 muri Mata, mu gihe ibikorwa byo gusana ibyangiritse muri iyo nyanja bimara ibyumweru bitatu gusa.
Ariko mu gihe uko gufunga Strait of hormus byakomeza mu gihe cy’amezi abiri, banki ivuga ko igiciro gishobora kuzamuka cyane kurushaho, kikagera hafi ku madolari 93 kuri buri kagunguru mbere y’uko umwaka urangira.
Iyi mibare igaragaza uburemere bw’ingaruka z’iki kibazo ku bukungu bw’isi n’imiturire y’abaturage bishingikiriza ku ngufu za peteroli. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j